Bamwe mu bafatiwe muri ibi bikorwa, bemeza ko bari bazi neza aya mabwiriza, bakanasaba imbabazi z’amakosa baguyemo.
Dukuzumuremyi Emmanuel yagize ati "Amabwiriza twishe ni uko twari twakoresheje ibirori byo kwakira umuyobozi mushya, noneho mu gihe twari tubirimo baradufata. Ndasaba imbabazi ndetse nkagira inama abumva ko bakwihisha bagakora ibirori ko bitemewe bashobora kuzabihanirwa."
Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa bya Polisi n’Abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP, Ndayisenga Alex, yibukije abacuruzi ko utubari tutari mu bikorwa byemerewe gukora, agira abantu inama yo kutuzibukira.
Yagize ati "Tuributsa abaturage ko muri serivisi zemerewe gukora, utubari tutarimo n’ubu turacyafunze. Tuributsa kandi ko kwirara byagiye byongera imibare y’abandura Covid-19, bigatuma habaho na Guma mu Rugo.”
Polisi yasabye abaturage gukomeza kwirinda icyatuma bagwa mu mutego wo kwica amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.
source : https://ift.tt/3BKnG1G