Umubyeyi wo mu Karere ka Karongi ari kuvugwaho kuruma n' amenyo umwana we y' ibyariye mu mugongo nk' igihano ari kumuhanisha.
Amakuru aravuga ko abaturanyi b' uyu mubyeyi bari kwibaza impamvu ari guhanisha uyu mwana we w' imyaka 12 y' amavuko ibihano byo kumuruma mu mugongo n' amenyo akamukomeretsa.
Nk' uko abo baturanyi bakomeza babivuga ngo uriya mubyeyi ko uriya mubyeyi na we atari shyashya kuko biriya byose abikora yasinze dore ko ngo akunda agatama.
Bavuga ko kubera ibihano biremereye aha umwana we bituma uriya mwana ava mu rugo kuko babona asa nk'ufite ihahamuka yatewe na biriya bihano ahabwa n'umubyeyi we.
Umwe muri aba baturanyi, yagize ati 'Ameze nk'ubana n'ihahamuka kuko nyina buri gihe amuha ibihano biteye ubwoba, bigatuma umwana adatuza, aho amubonye yasinze agahunga.'
Bavuga ko mu ntangiro z'uyu mwaka, uriya mugore yari yafungiwe ibifitanye isano na biriya bihano byo kuruma umwana we akamukomeretsa ariko ngo nyuma y'ibyumweru bibiri akaza kurekurwa.
Icyakora ngo aho afunguriwe yakoze igisa n'insubiracyaha kuko yongeye kuruma uriya mwana ubu akaba afite ibikomere bitatu byishushanyije bigaragaza ko yarumwe.
Nkusi Medard uyobora Umurenge wa Rubengera, avuga ko atari azi iki kibazo icyakora agasezeranya ko agiye kugikurikirana gusa akaboneraho kugira inama ababyeyi ko badakwiye guhanisha abana ibihano bibabaza umubiri kuko bigize ibyaha byatuma bafungwa.
Uriya mubyeyi we yisobanura avuga ahanisha umwana we biriya bihano bikomeye kuko akunda kuzerera ndetse ko hari igihe adataha akayoberwa aho yaraye.