Ubutumwa umuyobozi wa APR FC yahaye abakinnyi mbere yo guhaguruka mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mbere y'uko ikipe ya APR FC ihaguruka mu Rwanda, umuyobozi w'iyi kipe, Lt Gen Mubarakh Muganga yasabye iyi kipe kuzitwara neza k'uburyo bazabakirana ibyishimo bagarutse.

Mu rukerera rw'uyu munsi, ikipe ya APR FC yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Djibouti aho igiye gukina umukino ubanza w'ijonjora ry'ibanze rya CAF Champions League na Mogadishu City Club yo muri SOmalia.

Mbere y'uko bahaguruka mu Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga akaba umuyobozi w'iyi kipe, yabasabye kwitwara neza, cyane ko bafite ikipe nziza maze mu gihe bazaba bagarutse bakazakiranwa ibyishimo.

Ati "Mugiye gutangira imikino nyafurika intsinzi ituruka hanze irakenewe, turabifuriza instinzi muzagaruke tuzabakirane ibyishimo, mufite ikipe nziza abakinnyi bashya baramenyereye ikipe ni nziza rero intsinzi ituranga ikomeze.'

Uyu mukino biteganyijwe ko uzaba ku Cyumweru tariki ya 12 Nzeri, ni mu gihe umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 19 Nzeri 2021.

Lt Gen Mubarakh Muganga, umuyobozi wa APR FC yabwiye abakinnyi ko intsinzi yo hanze ikenewe
Yababwiye ko bafite ikipe nziza ko bityo bagomba kwitwara neza



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubutumwa-umuyobozi-wa-apr-fc-yahaye-abakinnyi-mbere-yo-guhaguruka-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)