She-Amavubi yanyagiwe na Ethiopia (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'igihugu y'Abangavu batarengeje imyaka 20, batsinzwe na Ethiopia mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022 kizabera muri Costa Rica.

Ni umukino ubanza wo mu ijonjora rya kabiri wabereye i Kigali uyu munsi, ni nyuma y'uko mu ijonjora rya mbere u Rwanda rwasezereye Sudani y'Epfo yikuye mu irushanwa.

Uyu mukino ntabwo wagendekeye aba bangavu batabonye umwanya uhagije wo kwitegura bari bayobowe na Nyinawumuntu Grace kuko banyagiwe ibitego 4-0.

Ethiopia yarushije cyane u Rwanda ndetse amakipe aza kujya kuruhuka Ethiopia iyoboye n'ibitego 2-0 bya Redit Assresahagn Matios byo ku munota wa 20 na 27.

Kimwe no mu gice cya mbere, igice cya kabiri u Rwanda rwarushijwe na Ethiopia yaje kubona ibindi bitego 2 byatsinzwe na Aregash Kalsa Tadesse ku munota wa 55 na Turist Lema Tone ku munota wa 61. Umukino warangiye ari 4-0.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi

Rwanda: Mutuyimana Elizabeth , Uzayisenga Lydia , Iranzi Benitha, Ntakobanjila Salama Nelly, Ingabire Aline, Niyonshuti Emerance, Usanase Zawadi , Izabayo Clemence, Uwase Mireille, Niyonsaba Diane na Mukaruzagira Jeannette

Ethiopia: Eyerusalem Lorato Loh, Betlehem Bekele Chumo,Nardos Getenet Mekonnen,Berka Amare Dagne,Rediet Assresahagn Matios, Genet Hailu Haydebo, Aregash Kalsa Tadesse, Turist Lema Tone, Mesay Temesgen Tanga, Bizuayehu Aymeku na Meadin Sehilu Amedu



Source : http://isimbi.rw/siporo/she-amavubi-yanyagiwe-na-ethiopia-amafoto

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)