Yabivuze nyuma y'uko havuzwe ikibazo cy'umugabo wo mu Kagari ka Nkungu mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana ukekwaho gusambanya ihene yari yararagijwe.
Mu nkuru yatambutse mu Kinyamakuru UKWEZI, ivuga ko uriya mugabo yaketsweho gusambanya iriya hene nyuma y'uko abanyerondo bayumvise itaka ari mu gicukuru, bakwegera aho yatakiraga bakumva uwo mugabo ari kuyibwira ngo ituze aho bukereye bagiye kureba abemerera ko yayisambanyije.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, batanze ibitekerezo kuri aya mahano aho Umunyamakuru Angel Mutabaruka yashyize ubutumwa kuri Twitter atangarira iby'ariya makuru.
Yagize ati 'Umugabo utuye mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana, yatawe muri yombi na RIB akekwaho gusambanya ihene yari yararagijwe n'undi muturage. Akaga kabaho pe...'
Senateri Emmanuel Havugimana ukunze gukoresha imbuga nkoranyambaga na we yasubije ubu butuma bwa Angeli Mutabaruka, agaruka ku bivugwa muri bibiliya ko "Umuntu nasambana n'inyamaswa muzamwicane nayo. Nihagira umugore wemera ko inyamaswa imusambanya muzamwicane na yo, ni we uzaba yihamagariye urupfu (Abalewi 20:15-16).'
Uyu mushingamategeko, yakomeje agira ati 'Ni icyaha kibaho kuva kera mu bihugu byose byo ku isi ! Ariko ni ishyano mu bantu !'
Umwe mu bakurikira uyu munyapolitiki witwa Norbert Habineza, yamusubije agira ati 'Ibyaye ikiboze irakirigata. Reka ntakwiye kwicwa, akwiye kuvurwa.'
Undi witwa Pierre Celestin na we yahise abaza Sebateru ati 'Dukurikize iri tegeko ryabalewi se senator ?'
Uwitwa Concordeson na we yagize ati 'Emmanuel Havugimana ibyo nanone urakabije wongeye kujya kure.. Nizere ko udahamagarira gukurikiza ibyo uvuga biri muri Bible..With these words of "kwica" etc.. But what says the national constitution !!! Nicyo twaba dutegereje ku musenateri w'Igihugu.'
Mu kwezi gushize ubwo havugwaga ikibazo cy'abantu biyahuye basimbutse amagorofa, Senateri Emmanuel Havugimana ari mu batanze ibitekerezo avuga ko inyubako zikwiye gushyirwaho uburyo butuma abantu batabasha kuziyahuriraho ahubwo ngo bakiyahura mu bundi buryo nk'uburozi.
Icyo gihe yagize ati 'Biteye impungenge koko ariko abubaka imiturirwa bakwiye kujya babyibuka bakazamura grillage yo kuri balustrade byibura kuri 1m50. Abashaka kwiyahura bakajya barya cyangwa banywa uburozi cyangwa bijugunya munsi y'imodoka ariko imiturirwa bakayireka.'
Ni ubutumwa bwatumye benshi bamunenga kuba umunyapolitiki nkawe uri mu rwego rukomeye mu Rwanda akoresha imvuga nk'iriya gusa yaje kubisabira imbabazi.
UKWEZI.RW