Umurambo w'uyu mubyeyi witwa Umukundwa Jeanne wasanzwe mu Mudugudu wa Gisiza, Akagari ka Kigarama muri uriya Murenge wa Mwendo.
Cyakora hari bamwe mu bo baturanye bavuze ko nyakwigendera yavuye iwe agiye guhaha itabi, umugabo amutegereje ntiyagaruka. Umukundwa Jeanne asize abana 2 n'umugabo.
Muhire Floribert uyobora Umurenge wa Mwendo, yatangaje ko umurambo wa nyakwigendera bawusanganye ibikomere mu maso ku buryo hakekwa ko ashobora kuba yishwe n'abagizi ba nabi.
Yagize ati 'Gusa haracyakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri, kuko yari afite ibikomere.'
Muhire yavuze ko hamaze gufatwa abantu 4 bari kumwe na nyakwegendera mbere y'uko apfa, bityo akavuga ko RIB ari yo izagaragaza ibizava mu iperereza'
Uyu Muyobozi yavuze ko ubusanzwe nta makimbirane uriya mubyeyi yari afitanye n'umugabo we, cyangwa undi muturage wo mu Mudugudu.