Ni mu gihe abagize uru rwego ku rundi ruhande babaga barimo bafata abarenze ku mabwiriza bigatuma bagenda bijujuta.
Ibikorwa byakozwe na DASSO mu karere ka Rubavu bifite agaciro ka Miliyoni 3,5 Frw harimo inzu yubakiwe umuturage mu Murenge wa Nyundo (inzu, ubwiherero n'igikoni), Ibikorwa by'umuganda wo gusana inzu y'umuturage utishoboye mu Murenge wa Busasamana, umuganda wo kubakira umuturage utishoboye mu Murenge wa Kanzenze hari kandi n'igikorwa cyo gutera ibiti byo kubungabunga umugezi wa Sebeya mu murenge wa Rugerero.
Uretse ibikorwa bidasanzwe ni mu kazi ka buri munsi aho babashije kuvana abana 268 mu muhanda bahuzwa n'imiryango yabo.
Umuhuzabikorwa w'urwego rwa DASSO mu karere ka Rubavu, Tungane Dieudonne avuga ko ibi bikorwa byo gufasha abaturage byari uguha abaturage isura nyayo y'uru rwego mu gihe bari bamenyereye ko bagongana.
At 'Ibi bikorwa byakozwe mu rwego rwo kwereka abaturage ko tutatebereyeho kubabangamira ahubwo tubereyeho kubafasha mu buzima busanzwe kandi no kubacyebura byatumye akarere ka Rubavu kaza mu turere twa mbere twitaye neza ku gushyira amabwiriza mu bikorwa.'
Nkuko bitangazwa n'uru rwego umwaka utaha nabwo bateganya kuremera abaturage batishoboye aho bazaha amatungo magufi imiryango 20 (ihene n'intama), Kubakira no gusana ubwiherero ku miryango itishoboye 20, kubaka no gusana amazu y'abatishoboye.
UKWEZI.RW