Baribaza irengero ry’umushinga w’Agasozi Indatwa kagombaga guhindura isura y’Umujyi wa Ruhango - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aka gasozi Indatwa gaherereye mu Mujyi wa Ruhango rwagati, ibibanza kashyizweho byahoze ari iby’abaturage biza kwegurirwa akarere ngo uyu mushinga ukunde ujye mu bikowa.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ruhango baganiriye na Radio1, bayibwiye ko badasobanukiwe byinshi kuri uyu mushinga, wagombaga gusiga hashyizwe imidugudu myiza yo guturamo.

Umwe yagize ati “Ntabwo njye mbisobanukiwe niba ari abayobozi bazahatura cyangwa se abaturage basanzwe bahafata ibibanza. Twumva bavuga ngo ibibanza byaho birahenze.”

Umwe mu baturiye hafi y’aka gasozi, yavuze ko bari barabwiye ko hazubakwa umudugudu w’icyitegererezo ndetse ko abahaturiye bazagurirwa bakimurwa, none amaso yaheze mu kirere.

Yagize ati “Bari bavuze ko bazahubaka umudugudu ntangarugero none ntawubatswe. Barahafashe ntibubaka , baduhaye amafaranga dushaka twakigendera.”

Aba baturage bakomeje basaba akarere ko kabaha amakuru ahagije kuri aka gasozi, kuri bo ari ibishoboka abaturage bahagura bakahatura, umujyi wabo ukagira inyubako zisa neza.

Umwe yagize ati “Akarere kabwira abaturage batuye hano niba barakatuye cyangwa se hari umuturage runaka wundi ushobora kuhatura.”

Undi ati “Urabona aka gasozi ni icyitegererezo, kagiyeho imiturirwa n’ubuyobozi bwaba buri kubona amajyambere, Ruhango icyeye ikaba icyeye koko.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yemeye ko uyu mushinga wadindiye biturutse ku kuba hatari harashyizweho igiciro fatizo cyo kuhagura ubutaka.

Yagize ati “Twanashoyemo amafaranga agera hafi miliyoni 10 Frw, metero kare yaho ni ibihumbi bitandatu ariko ushaka guhita yubaka tuyimuhera bitatu.”

“Icyari cyabiteye cyakemutse ni uko akarere twari tutarashyiraho ibiciro bifatika, hanyuma inama jyanama irabyitegereza kuko habagaho kuganira ibiciro habaho kumvikana bikaba byaratumaga hari n’abahatinya ariko habayeho gutanga umurongo w’igiciro gito.”

Umushinga wo kubaka aka gasozi umaze imyaka 13. Hamaze kubakwa amazu 25 harimo atatu y’akarere mu mazu 101 yari ateganyijwe kuhubakwa.

Inyubako zo mu gasozi Indatwa zagombaga guhindura isura y'umujyi wa Ruhango



source : https://ift.tt/3ljYqIW

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)