Reba amwe mu mafoto yaranze umuhango wo gusaba no gukwa wa Miss Bahati Grace[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibirori b'ubukwe bwa Nyampinga w'u Rwanda 2009, Grace Bahati bwamaze gutangira nk'uko byari biteganijwe ko bugomba kuba mu mpera z'iki cyumweru. Butegerejwemo ibyamamare by'ingeri zitandukanye mu kibuga cy'imyidagaduro cy'u Rwanda.

Imihango y'ubukwe bwa kinyarwanda (gusaba no gukwa) ikaba yamaze kugera ku musozo, hakaba hasigaye gusezerana imbere y'Imana nabyo bitegerejwe mu masaha macye.

Abitabira ubu bukwe barimo Meddy na The Ben baza gususurutsa imbaga y'urungano yitabira ubu bukwe dore ko Miss Grace Bahati ari nka mushiki wabo muto banagereye mu bihe bimwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Harimo kandi ba Nyampinga b'u Rwanda, Iradukunda Elsa wo mu mwakana wa 2017 na Nimwiza Meghan wo mu mwaka wa 2019 bahagurutse ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali kuwa 01 Nzeri 2021 aho bari berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika basanzeyo Kayibanda Mutesi Aurore Miss Rwanda 2012.

Aba uko ari batatu bakaba aribo baza guhagararira umuryango mugari wa Miss Rwanda mu bukwe bwa mukuru wabo.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/reba-amwe-mu-mafoto-yaranze-umuhango-wo-gusaba-no-gukwa-wa-miss-bahati-grace

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)