Rashid umaze iminsi agaragara mu binyamakuru bikorera kuri murandasi aho yagiye agaruka ku ngingo za Politiki zinyuranye aho anyuramo akavuga ibyo yita ko bitagenda mu miyoborere y'u Rwanda.
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB ruherutse guhamagaza uyu mugabo ku kicaro gikuru cyarwo gusa inshuro ebyiri zose yahamagajwe ntiyigeze yitaba.
Urwandiko rw'ihamagaza rwa mbere, rwanditswe tariki 31 Kanama 2021 aho yamenyeshwaga ko agomba kwitaba ku biro bikuru bya RIB.
Hakuzimana Abdul Rashid wanasinye nk'uwakiriye ririya Hamagaza, yaje kubwira bimwe mu binyamakuru ko atakwitaba kuko iryo hamagaza rije rimutunguye.
Iyo gihe yavugaga ko atumva ukuntu RIB imihamagaza ngo azitabe ku munsi ukurikiyeho. Yagize ati 'Ubu se iyo baza bakambura [â¦] Ubu se Iri irarangira ejo ku buryo banyoherereza convocation ngo uzitabe ejo ?'
Uyu mugabo wavugaga ko atanazi impamvu yahamagajwe kuko yumva ntacyo yishinja, bwaracyeye yongera guhamagazwa nanone mu nyandiko y'ihamagara yanditswe n'Umugenzacyaha Jules Mutabazo wanditse izindi nyandiko.
Iyo nyandiko yanditswe tariki 01 Nzeri na yo yashyizweho umukono na Rashid nk'uwayakiriye, na yo ntiyubahirijwe dukurikije indi yanditswe uyu munsi ku wa Kane tariki 02 Nzeri na yo ihamgaza uriya mugabo Rashid kuri RIB aho agomba kwitaba kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Nzeri 2021.
Izi nyandiko zose z'ihamagaza tunafitiye kopi, zigaragaza ko zakiriwe na nyiri guhamagazwa Hakuzimana Abdul Rashid gusa amakuru avuga ko kuri uyu wa Gatanu bwo azitaba.
UKWEZI.RW