Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, Nizeyimana Olivier yavuze ko ibimaze iminsi bivugwa by'abantu bashobora gufata umwanya w'umunyamabanga w'iri shyirahamwe harimo n'umunyamakuru Sam Karenzi ntabyo azi kuko bataratangira kumushaka.
Tariki ya 12 Nzeri 2021 nibwo Uwayezu Froinçois Regis wari umunyamabanga wa FERWAFA yatangaje ko yeguye kuri uyu mwanya we, guhera tariki ya 1 Ukwakira azaba atakiri kuri uyu mwanya.
Nyuma y'aho nibwo haje inkuru y'uko umunyamakuru w'imikino Sam Karenzi akaba n'umunyamabanga wa Bugesera FC ari we ushobora kuzahabwa uyu mwanya, nyuma nibwo haje n'andi makuru ko uyu mwanya ushobora guhabwa undi muntu usanzwe uri mu zindi nshingano zitandukanye na ruhago.
Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier agaruka kuri iki kintu yabwiye ISIMBI ko ntabyo azi ariko na we hari abo agenda abona ku mbuga nkoranyambaga, gusa ntawe baratangira gushaka ariko mu minsi iri imbere bazamutangaza.
Ati 'Ibyo maze iminsi mbabona ku mbuga nkoranyambaga, bamwe baranamuzi ariko njye nta we nzi, ntabwo biraba ariko mu minsi ya vuba turatangira kumushaka.'
'Hazakoreshwa uburyo busanzwe wenda nitunamubona hari ushoboye udakwiye kunyura muri izo nzira(ibizami) tuzabitangariza abanyarwanda.'
Uretse umunyamabanga, FERWAFA irimo gushaka uburyo yashaka n'umuyobozi ushinzwe tekinike wa FERWAFA.