Ngororero : Umugore washinjaga umugabo we kutamuhahira bamusanze amanitse mu mugozi yapfuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugore witwa Uwamahoro, yasanzwe n'umugabo we mu nzu yapfiye mu ijoro ryo ku ya 26 Nzeri 2021 ubwo yari avuye mu kazi asanzwe akora akazi ko kugemura amandazi mu bacuruzi.

Umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Kabaya kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma ubundi babone kumushyingura.

Abaturanyi b'uyu muryango, bavuga ko nyakwigendera n'umugabo we witwa Hakizimana babanaga batarasezeranye, bari bamaze iminsi mu ntonganya zishingiye ku byo bombi bashinjanyaga.

Umugore ngo yashinjaga umugabo we kudahahira urugo mu gihe umugabo na we yamushinjaga gutaha atinze ku buryo yamukekaga ibindi bitari byiza.

Ndayambaje Godfroid uyobora Akarere ka Ngororero, atangaza ko ariya makuru ari impamo ndetse ko inzego zibishinzwe zirimo urw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha zatangiye iperereza.

Yagize ati 'Hamenyakanye amakuru ko Uwitwa Uwamahoro Odiya ufite imyaka 21 yiyahuriye mu nzu yabagamo akoresheje umwenda bakenyera mu ijosi.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ngororero-Umugore-washinjaga-umugabo-we-kutamuhahira-bamusanze-amanitse-mu-mugozi-yapfuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)