Neema yahanuye abanyempano by'umwihariko abaririmbyi bagenzi be #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuririmbyi, umunyamakuru Neema Marie Jeanne ni umukristo ubarizwa mu itorero rya ADEPR wamenyekanye muri korari Iriba ndetse na New Melody, cyane cyane mu ijwi ryiza cyane. Ni umwana wa gatanu mu bana umunani, akaba yarashakanye na Aime Ndayambaje muri Mutarama mu 2017, kuri ubu bakaba bafite n'umwana nyuma y'imyaka bategereje urubyaro.

Nk'umuhanzi ufite inararibonye mu muhamagaro w'ivugabutumwa mu buryo bw'indirimbo, afite icyo asaba abafite aho bahuriye n'umurimo w'Imana ariko cyane cyane ku bahanzi n'abaririmbyi bagenzi be. Arabasaba gukorera Imana bicisha bugufi, dore ko ngo uyu murimo ari ukuzuzanya. Impano abvuga kozatangiwe kungura itorero atari kubwo kuzamura amazina y'abazikoresha. Neema yavuze ibi mu kiganiro yagiranye na Life Radido ati'

Icyo urimo gukoresha ni icyo wahawe ntabwo ari ikintu wicukumburiye wowe ubwawe ngo ukihereze, ngo uvuge uti aya ni amaboko yanjye. Iyo wahawe witwara nk'uwahawe, uwahawe rero akwiye kuba aciye bugufi imbere y'uwamuhaye. Ibyo dufite ntabwo biruta icyo twahawe, icyo wahawe(Impano) ukwiye kugikoresha mu buryo buciye bugufi."

Neema yakoze umurimo w'Imana muri Korari Iriba atishyira hejuru nubwo yafatwaga nk'inkingi ya mwamba muri yo

'Abantu benshi bamenye Iriba kubera indirimbo 'Yakobo', ariko ntabwo yari iyanjye [Nubwo nayihimbye] yari iya korari Iriba. Kandi ntabwo yari kuririmbwa neza iyo Iriba ritabaho: Ni ukuvuga ngo abanyikirizaga bafite uruhare runini mu kugira ngo indirimbo imere neza. Nubu nta kintu nandika ngo numve ko…, ni impano nahawe kuyikoresha neza muri korari ni ibintu byoroshye cyane. Numvaga kuririmba nk'itsinda bifasha cyane, kuririmba ngenyine mba numva bibishye.'

Uyu muhanzikazi atangaza ko atigeze yibagirwa korari Iriba yarerewemo nkuko benshi bakunze kumubona muri iyi minsi mu bikorwa bya New Melody babikeka, ko ahubwo nk'uko n'abandi bakoranye murimo w'Imana mu majyepfo bagiye mu mihamagaro itandukanye aho bari, ariko bajya bafata igihe bagashyikira korari(Iriba) yabo mu gikorwa runaka. Si ibyo gusa kandi ngo n'indirimbo aracyazibahimbira uko ashobojwe.

Neema ahora asaba Umwuka Wera kumumurikira buri gihe, bityo ngo abashe kubona n'igifasha abandi. Uyu muhanzi n'abagenzi be bo muri New Melody baherutse gushyira hanze indirimbo nsha NDAKWIRINGIYE yahembuye imitima y'abatari bake.

Reba hano NDAKWIRINGIYE by NEW MELODY CHOIR (Official Video)

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Neema-yahanuye-abanyempano-by-umwihariko-abaririmbyi-bagenzi-be.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)