Nashatse ko areka Hip Hop ariko arananira - Uwera Jean Maurice uvukana na Jay Polly #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwera Jean Maurice ubu ukora ibijyanye n
Uwera Jean Maurice ubu ukora ibijyanye n'itangazamakuru, kera ngo yakundaga Hip Hop biviramo na Jay Polly kuyikunda

Ati “Yavutse ndi mukuru nsigaye nijyana ku ishuri batakimbwira ngo urajyana n'imodoka ya papa ku ishuri. Yavutse ari umwana munini w'inzobe ufite imisatsi myinshi kandi y'irende. Yavukiye ku ivuriro riri imbere ya Camp Kigali ryari rigezweho icyo gihe.”

Uwera avuga ko Jay Polly akivuka mu 1988 atabyishimiye kuko yumvaga ko iwabo bagiye kwita kuri Jay Polly kurusha uwo mukuru we. Jay Polly ngo yakuze ari umwana ukubagana, ariko uko akubaganye se ntabyemere ahubwo agakubita mukuru we ashinjwa kuba ari we wakubaganye. Ibyo ngo byatumye mukuru we yiha inshingano zo gucunga Jay Polly kugira ngo atazajya akubagana bikaviramo mukuru we gukubitwa.

Jay Polly amaze gukura yatangiye amashuri y'incuke, abandi bana bamwambura umugati agahita ajya kuregera mukuru we wigaga mu mashuri abanza kuri icyo kigo.

Uwera ati “Mwalimu yabonaga umwana yinjiye mu ishuri nta n'umuntu abajije akaza kundegera, ngahita naka uruhushya mwalimu nkajya gukemura icyo kibazo.”

Uko Jay Polly yakunze umuziki wa Hip Hop

Gukunda umuziki ngo yabihereye kuri televiziyo iwabo bari batunze mu myaka ya 1996, dore ko iyo bari batunze mbere yasahuwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mukuru we ngo ni we wakundaga kureba cyane cyane amashene ya televiziyo yerekanaga umuziki kandi akareba umuziki wa Hip Hop w'abahanzi bo muri Amerika. Nyamara uko yawurebaga awukunda ngo ntiyari azi ko arimo gutuma na Jay Polly aboneraho kuwureba na we akawukunda.

Mukuru we ngo yaje no gukora ikiraka ahembwa amafaranga agura radio ijyamo CD akajya azana mu rugo CDs ziriho indirimbo za Hip Hop.

Mukuru we yakundaga umuziki wa Hip Hop ndetse aba no mu matsinda y'ababyina umuziki ugezweho cyane cyane ku ishuri. Murumuna we Jay Polly na we byatumye abikunda ndetse akajya yandika amagambo agize indirimbo z'Abanyamerika, Uwera akajya yumva Jay Polly aziririmba.

Uwera ngo yihanije Jay Polly amubuza kujya aririmba ibyo bintu kuko byafatwaga nk'ibitajyanye n'umuco nyarwanda ndetse ababiririmba bagafatwa nk'ibirara muri sosiyete nyarwanda.

Mukuru we akirangiza amashuri yisumbuye ibyo gukunda umuziki wa Hip Hop byabaye nk'ibigabanuka muri we ndetse ahindura n'imyambarire, amapantalo maremare, ingofero n'imipira miremire n'inkweto nini harimo izitwa Timberland ndetse n'amajaketi yambaraga biba ngombwa ko abireka atangira kwambara amashati, amakoti na karuvati kuko ari byo byari itegeko bijyanye n'akazi yakoraga muri Hoteli.

Byatumye Jay Polly afata ya myenda ya mukuru we atangira kuyambara. Kuko yabaga ihenze ndetse igezweho muri icyo gihe ngo Jay Polly byagaragaraga ko bimubereye ndetse abantu bakamwibazaho mu gace babagamo i Gikondo.

Jay Polly akigera mu mashuri yisumbuye nibwo yatangiye kumenyana na ba Lick Lick, Bulldogg, Green P, The Ben n'abandi bagendanaga mu itsinda b'urungano rwe.

Icyakora mukuru we iyo yageraga mu rugo akabahasanga bari mu miziki ya Hip Hop ngo yabamereraga nabi ibyo barebaga akabizimya, akababuza kubiririmba ndetse ba Green P baturutse mu mihana bagataha, Jay Polly agasigara arakaye.

Icyakora uko gukunda umuziki ngo barabikomeje ndetse Lick Lick we agakunda cyane cyane ibyo gukora umuziki (production) atangira kubakorera indirimbo.

Skizzy wahoze muri KGB (Kigali Boys) na we wari icyamamare muri iyo minsi ngo yaje kwiyambaza mukuru wa Jay Polly kubera ko bari baziranye banaturanye, bategura igitaramo cyabereye ku nzu mberabyombi (salle) y'Abagide i Gikondo.
N'ubwo Jay Polly atari ku rutonde rw'abahanzi baririmba muri icyo gitaramo, ngo yabacunze ku jisho ajya ku rubyiniro afata mikorofone atangira kurapa abari aho barumirwa kubera ubuhanga bamwumvanye, ndetse na mukuru we akaba atari azi neza ko ibyo bintu byo kuririmba yabyinjiyemo.

Nyuma yo kubona abantu bamuhururiye kandi atari no mu bahanzi bari kuri gahunda, mukuru we ngo yahise amuvana ku rubyiniro ku ngufu kugira ngo atavangira abari kuri gahunda. Jay Polly ngo byaramurakaje ndete ahita ataha, mukuru we ageze mu rugo aramwihaniza kuko yavangiye abandi.

Ati “Icyo gihe narishimye ariko ndanababara kuko mama yari kuzanshinja ko umwana we ari jye wamujyanye muri Hip Hop.”

Izina ‘Polly' yarihawe n'umubyeyi we

Jay Polly ageze mu wa Gatanu w'amashuri yisumbuye yabonye ubwisanzure, dore ko mukuru we wasaga n'uhora amubuza kwisanzura yari agiye gukorera mu Ntara hanze ya Kigali.

Ngo yatangiye kujya yumva indirimbo Jay Polly yakoranye n'abandi bahanzi harimo nk'iyitwa Umunsi w'Imperuka ya Bulldogg basubiyemo, iyitwa Kwicuma, Akanyarirajisho, Amaganya,… akumva babirimo neza, ariko ntabimushyigikiremo kuko yangaga ko bizatuma yitwara nabi, sosiyete ikamufata nabi.

Ati “Nangaga ko azahindura imyitwarire kuko mu muryango yari afite imyitwarire myiza ari na yo nkomoko y'izina rye, Polly.”

Ubusanzwe amazina ye ni Tuyishime Josué. Izina ‘Polly' yakoreshaga mu buhanzi ngo ni izina rikomoka ku ryo yahawe na nyina ari ryo ‘Poli' kubera ukuntu yitondaga kandi afite imyitwarire myiza.
Ati “Mama yarimwise kuko yari umwana urangwa n'ikinyabupfura, ajyana na nyina gusenga, bigatuma nyina ahora amubwira ngo ‘tu es poli' nkumva rero iryo zina narijyana muri Hip Hop atazakomeza kugira iyo myitwarire myiza.”

Mukuru we avuga ko mu kumucunga yigeze kumubonana telefone atazi aho yayivanye kandi akiri umunyeshuri mu yisumbuye arayimwaka arayitwara ayitwarana na nimero zayo kugeza ubu uwo mukuru we akaba ari na zo agikoresha nyamara kera zarahoze ari iza Jay Polly. Iyo telefone ngo yari yayiguze mu dufaranga yari yahembwe mu gitaramo yakoranye na ba Bulldogg. Jay Polly wigaga ibijyanye n'ubugeni (Art) muri Eto Kicukiro ngo yigeze no kubeshya mukuru we ko hari amafaranga ibihumbi 80 atishyuye ku ishuri bituma batamuha Dipolome, mukuru we arayamuha, ariko ngo yashakaga ayo kwijyanira mu muziki.

Byatumye mukuru we arakara yiyemeza kumutumira i Rubavu aho yari afite inzu amubeshya ko ashaka kumugurira telefone kuko yahoraga amushinja ko yamutwariye telefone. Nyamara akihagera ngo yahise amufungira mu gipangu amutegeka kutazongera gusohoka ngo ahure n'abo bajyanaga mu byo kuririmba, dore ko hari na kure y'i Kigali.

Ati “Nashakaga ko aba poli, nashakaga ko areka Hip Hop. Nashakaga ko ntazashinjwa ko ari jye wamujyanye muri Hip Hop.”

Nyamara mukuru wa Jay Polly yatunguwe n'uko umunsi umwe Jay Polly yamuhamagaye amubwira ngo ari i Goma, undi arumirwa yibaza uko yahageze nta n'ibyangombwa afite. Aho i Goma ngo yari yagiye gishaka aho bamukorera indirimbo yirirwaga yandika afungiranye muri icyo gipangu ahantu atari azi, ari na ho yahereye aririmba ngo nari imbohe ahantu ntamenye, sindatabaruka, ndacyariho ndahumeka,… Impamvu yagiye i Goma ngo ni uko i Rubavu nta hantu hari hahari ho gukorera imiziki.

Jay Polly ngo yareze mukuru we kuri nyina amurega ko yamufungiye muri icyo gipangu, nyina asaba Uwera Jean Maurice kurekura jay Polly, na we arabyemera, Jay Polly agaruka i Kigali aruhukira kwa Lick Lick kugira ngo amukorere indirimbo yari amaze iminsi yandikira aho mu gipangu yari afungiye.

Mukuru we yakomeje kumva indirimbo ze zicurangwa ahantu hose kuva zigisohoka kandi zigakundwa n'abantu, ndetse yumva ubuhanga afite muri iyo njyana, akabona nta n'uburyo agifite bwo kumubuza, bituma na we yiyemeza kumureka akora umuziki yisanzuye.

Jay Polly yitabye Imana hari indirimbo zigera mu icyenda ngo yari arimo gukorana na producer witwa Lil John, mukuru we akaba avuga ko izo ndirimbo zizakomeza gutunganywa album yazo ikajya hanze.

Jay Polly arashyingurwa kuri iki cyumweru tariki 05 Nzeri 2021. Biteganyijwe ko saa yine habaho gahunda yo gufata umurambo mu bitaro bya Kacyiru. Saa sita hateganyijwe umuhango wo kumusezeraho no gusenga mu rugo aho yari atuye i Kibagabaga, nyuma hagati ya saa munani na saa kumi habeho gahunda yo gushyingura mu irimbi rya Rusororo.

Jay Polly asize abana babiri b'abakobwa, mukuru we Uwera Jean Maurice akaba asaba abakunzi be n'abakunze ibihangano bye kumufasha gukomeza kwita kuri abo bana kugira ngo bazabashe kubona uburere n'imibereho myiza bagombaga guhabwa n'umubyeyi wabo utakiriho.

I'm raising money for Let's send off #Jaypolly in Decent way. Click to Donate https://t.co/zAEsHJ3dsH

— Unclemoriss (@unclemoriss) September 2, 2021




source : https://ift.tt/2VjazFa
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)