Mwamikazi wanjye, wangize uw'igitangaza-Amarangamutima ya Miss Bahati n'uwo baherutse kurushingana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impera z'icyumweru gishize zasize Bahati Grace wegukanye ikamba rya Miss Rwanda rya 2009 na Murekezi Pacifique, babaye umwe nk'uko babyifuje.

Ni ibirori byitabiriwe n'imbaga yarimo bamwe mu byamamare bizwi mu Rwanda nk'abahanzi b'ikimenyabose Meddy na The Ben ndetse n'abakobwa batatu begukanye amakamba muri Miss Rwanda ari bo Miss Aurore Kayibanda, Miss Nimwiza Meghan na Miss Iradukunda Elsa.

Nyuma yo gusezerana kubana mu nzu imwe, Miss Grace na Pacifique bakomeje kugaragaza akanyamuneza batewe no kuba bagiye kwibanira.

Mu butumwa bakomeje kunyuza ku mbuga nkoranyambaga, bwuzuyemo amagambo aryohereye agaragaza ibyiyumvire bya buri umwe.

Miss Grace wifashishije ifoto ari kumwe n'umugabo we bafatanye agatoki ku kandi, yagize ati 'Ndi umunyembaraga kuva twatangira kuba turi kumwe kuko wangize uw'igitangaza.'

Kimwe na Pacifique na we washyize ku mbuga nkoranyambaga ze iyo foto, na we yashyizeho ubutumwa agira ati 'Mwamikazi wanjye' ubundi ashyiraho akarangabyiyumvire k'urukundo.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Mwamikazi-wanjye-wangize-uw-igitangaza-Amarangamutima-ya-Miss-Bahati-n-uwo-baherutse-kurushingana

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)