Musanze: Bafatiwe mu cyuho batekera umutwe umuturage ngo bamwambure - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bafatiwe mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Muhoza mu Kagari ka Mpenge, Umudugudu wa Mpenge.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze w’agateganyo, Chief Inspector of Police(CIP) Kayitesi Speciose yavuze ko gufatwa kw’abo bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bitewe n’uko bari basanzwe bazi bariya bantu.

Yagize ati” Abaturage basanzwe bazi bariya bantu ko bambura abantu bakoresheje ubushukanyi ndetse banazi amayeri bakoresha, bahise babibwira abapolisi bari mu kazi hafi aho bakurikirana bariya bacyekwaho gushaka kwambura umuturage baburizamo uwo mugambi .Umwe yagerageje kwiruka abaturage baramufata undi abapolisi bari bamaze kumufata.”

Umwe muri bariya bafashw yemeye ko bari bagiye kwambura uriya muturage telefoni igezweho yari afite mu ntoki (Smart Phone) ndetse n’isakoshi yari afite.

Yagize ati” Dufata impapuro nyishi tukazicagagura wazibona ukagaira ngo ni amafaranga, noneho tugafata inoti nzima z’amafaranga tukazorosa kuri za mpapuro hanyuma tugacunga umuntu tubona ufite amafaranga cyangwa ufite ikintu cy’agaciro tuza kumwambura. Uko turi babiri umwe ajya imbere y’uwo dushaka kuza kwambura undi akamujya inyuma, uri imbere ajugunya hasi cya gipfunyika kirimo ibipapuro byorosheho amafaranga hanyuma undi akihutira kugitoragura.”

Yakomeje avuga ko iyo umwe amaze gutoragura cya gipfunyika mugenzi we agaruka nk’undi umuntu akamusaba ko ayo mafaranga atoraguye bayagabana, ubwo bihutira kubwira na wa muturage bacunze bashaka kwiba bakamwinjiza mu mubare w’abantu batoraguye amafaranga nawe bakamwizeza ko baza kumuha kuri ayo mafaranga bafatanije gutoragura.

Ati” Uwo muntu wundi dushutse ko tugiye kugabana ayo mafaranga tumusaba kuva aho abantu bareba tukamubwira ko tujya kugabanira hirya. Iyo aje duhita tumushikuza ibyo afite byose tukiruka cyangwa umwe muri twe agahita yigendera noneho usigaye akabwira wa muntu dushaka kwambura ko agiye kumusigira cya gipfunyika cy’amafaranga bari bagiye kugabana ariko nawe akamushuka akamwaka telefoni amubwira ko agiye guhamagara mugenzi we wagiye, undi agasigarana bya bipapuro agira ngo bamusigiye amafaranga baragaruka bayagabane nibatagaruka ayajyane wenyine.”

CIP Kayitesi yavuze ko ari muri ubwo buryo bari bagiye kwamburamo uwo muturage gusa k’ubw’amahirwe abaturage bababona hakiri kare batanga amakuru bafatwa batarasohoza umugambi wabo.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Musanze w’agateganyo yavuze ko ubwambuzi nk’ubu bumaze igihe buvugwa mu Karere ka Musanze cyane cyane mu Mujyi wa Musanze.

Yavuze ko hari abaturage batandukanye bagiye batanga amakuru y’uko bamburwa muri buriya buryo ariko hakabura ibimenyetso. Yaboneyeho gukangurira abaturage kuba maso kandi babo abantu nk’abo bakihutira gutanga amakuru hakiri kare.

Yagize ati “Abaturage bamaze iminsi bagaragaza ikibazo cy’abantu bagenda babambura muri buriya buryo bwo gucura umugambi bakagenda bitoraguza amafaranga mu nzira barangiza bakavuga ko bagiye kuyagabana. Hari ababashuka ngo Polisi irimo gusaka amafaranga na telefoni bagashuka abantu ngo babahe envelope babikamo amafaranga cyangwa telefoni bafite Polisi itaza kubibambura, ayo yise ni amayeri bagenda bakoresha kugira ngo bambure abaturage. Turagira inama abantu kujya bima amatwi abantu nka bariya ndetse bitondere ababizeza inyungu runaka, ahubwo bamenye ko ari abafite umugambi wo kubambura ibyabo.”

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).




source : https://ift.tt/3955F1y

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)