Gicumbi: Hagiye guterwa ingemwe zirenga ibihumbi 600 z’icyayi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bikorwa bya Fonerwa bikorwa binyuze mu mushinga wiswe Green Gicumbi project, ugamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe yakunze kujya igira ingaruka zitandujanye muri aka Karere kari mu cyogogo cy’Umuvumba.

Kuri ubu imirimo yo kwitegura guhinga iki cyayi igeze ku kigero cya 70% kandi biteganyijwe ko mu mpera z’uku kwezi kwa Nzeri 2021 aribwo izi ngemwe zizaterwa ku misozi yo mu Kagari ka Mulindi mu Murenge wa Kaniga yajyaga yibasirwa n’isuri bikagira ingaruka ku buhinzi bw’icyayi bwakorerwaga mu Gishanga cya Mulindi.

Umuyobozi w’Umushinga, Green Gicumbi, Kagenza Jean Marie Vianney, yavuze ko igikorwa cyo guhinga iki cyayi gifitiye abaturage akamaro kanini mu bukungu kandi ko biri no muri gahunda y’uyu mushinga yo kurengera ibidukikije.

Yagize ati " Umusaruro tugitezeho uri mu byiciro byinshi, hari amafaranga azava ku musaruro azateza imbere abaturage bahinga icyayi, bizanadufasha kurengera ibidukikije kuko icyayi cyo ku misozi gifata amazi yatezaga ingaruka ku bubutaka bwamanukaga kuri iriya misozi ya Kaniga igatera isuri mu gishanga cya Mulindi , kizagira kandi uruhare mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere, kikanagira uruhare rwo kuba ubwihisho bw’urusobe rw’ibinyabuzima binyuranye."

Uyu muyobozi wa Green Gicumbi Project akomeza asaba abaturage kwitabira iyi gahunda no kumva ko ari iyabo.

Ati "Icyo abaturage basabwaga ni ugutanga ubutaka buzahingwaho icyayi kandi barabutanze turabashimira. Uyu mushinga uzabafasha gutegura ubutaka, kugitera, kibagarwe, umushinga uzabafasha kugeza igihe cyo gutanga umusaruro, abahinzi bazahugurwa guhinga icyayi no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe."

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, yavuze ko bazakomeza gufatanya n’abafatanyabikorwa no kwigisha abaturage uko bashobora guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Yagize ati “Turashimira aba bafatanyabikorwa bacu, ubundi iyo urebye imiterere y’Akarere kacu kagizwe n’imisozi miremire kandi ihanamye, ntibyakwiye kutubera imbogamizi ahubwo tubikoze neza byatubera ibisubizo ari nabyo Fonerwa idufashamo mu Mushinga wa Green Gicumbi.

“Turasa abaturage kumva neza ko ubu buhinzi ari ubwabo bakarushaho kubwitaho, bakiga neza uko bazabubyaza umusaruro na nyuma y’ubu bufasha baba bahawe."

Icyayi ni kimwe mu bihingwa byinjiriza u Rwanda akayabo, imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2020/21 u Rwanda rwohereje miliyoni 34,3 z’ibilo by’icyayi gitunganyijwe mu mahanga, byinjiza miliyoni 90$.

Icyayi kizaterwa muri Nzeri cyamaze gutegurwa



source : https://ift.tt/2Vy6GMA

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)