Mu gahe gato indirimbo Lie ya Kizz Daniel w... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kizz Daniel yashyize hanze indirimbo hanze ifite injyana biberanye yitwa 'Lie' mu kwezi kwa Kanama 2021, maze nyuma y'iminsi asa n'uwabuze yongera kugarurirwa icyizere abakunzi be bari hirya no hino ku isi.

Mu gihe gito imaze ku mbuga zinyuranye mu buryo bw'amajwi yayikoreye n'amashusho mu bihe bya vuba, igaragaramo umukino w'inyoni ebyiri ziri mu rukundo bakaza gutandukana umugabo ariko agasigara yicuza ko atahaye ibyo yarakwiye umugore we.

Yakibuka uko byagenze n'ibihe byiza bagiranye bikamushegesha, amashusho yayo akaba yarageze hanze kuwa 02 Nzeri 2021 nyamara imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 4.

Kugeza ubu akaba ari mu mashusho akomeje guhererekanwa cyane muri Nigeria ku mbuga zinyuranye.

Mu rwego rwo kwishimira umusaruro yagezeho, Kizz Daniel yashimye abakunzi b'umuziki we kumufasha kugeza indirimbo ye ku ntsinzi idasanzwe anemeza ko abafitiye uruhisho rw'indirimbo nshya #Afroclassic mu kwezi gutaha k'Ukwakira.

Kizz yagize ati:'Murebe ibyo mwakoze hamwe n'indirimbo yanjye 'Lie' mu gihe cy'ukwezi kumwe yujujye abayumvise barenga Miliyoni 50, hatarimo kuyihererekanya amashusho yayo niyo ya mbere akunzwe mu byumweru 2 byonyine amaze kuri Youtube, ndabashimye cyane kandi bizahoraho na none mu kwezi gutaha #Lie #Afroclassic'

Kizz Daniel ari mu byishimo byinshi nyuma yo kuzuza abantu barenga Miliyoni 50 bamaze kumva indirimbo ye nshya imaze ukwezi konyine mu buryo bw'amajwi n'ibyumweru bibiri mu buryo bw'amashusho


KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO LIE YA KIZZ DANIEL IKOMEJE KWIGARURIRA IMITIMA YA BENSHI

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109738/mu-gahe-gato-indirimbo-lie-ya-kizz-daniel-wari-ukumbuwe-yujuje-miliyoni-50-zabayumvise-vid-109738.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)