Kuwa 04 Nzeri 2021, nibwo Miss Grace Bahati na Pacifique Murekezi biyemeje kubana akaramata, mu birori byitabiriwe n'ibyamamare by'ingeri zitandukanye mu myidagaduro nyarwanda, ariko by'umwihariko ba Nyampinga bahagarariye abandi barimo Aurore Kayibanda (2012), Iradukuda Elsa (2017) na Nimwiza Meghan (2019).
Mu kanya gashize, Aurore Kayibanda abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragaje ko bishimanye na Meghan na Elsa bahagurutse mu Rwanda bajyanywe ku ikubitiro n'ibirori by'agatangaza by'ubukwe bwa Grace Bahati.
Â
Aya mafoto akaba anagaragaramo ibindi byamamare, birimo Mister Africa International 2017, Jean de Dieu Ntabanganyimana wamamaye nka Jay Rwanda, Â na mukuru w'umugabo wa Grace wamamaye mu mukino wa Volleyball mu Rwanda, Murekezi Olivier.
ÂMeghan na Elsa, uretse kuba baratashye ubukwe bakaba bakomeje no gutembera 'barya isi' , baherutse no kubonana na Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Madamu Mukantabana Mathilde, n'abategura Miss High School Africa USA, byose bikaba ari ibikorwa bakoze mu rwego rw'akazi, nka bamwe mu bategura Miss Rwanda.
ÂUbwo babonanaga n'abategura irushanwa rya Miss High School Africa USA, batangaje ko bagiranye amasezerano agiye guhesha amahirwe abakobwa biga mu mashuri yisumbuye yo mu Rwanda, yo kuba bakitabira amarushanwa y'ubwiza.
Bagahatana, abatsinze bakazahabwa ibihembo bitandukanye, ku isonga harimo kujya gutuzwa muri Amerika no guhabwa amahirwe yo gukomerezayo amasomo muri kaminuza, bigira ku bufasha bw'abateguye iryo rushanwa.

Ifoto y'urwibutso yaba Nyampinga yo ku munsi w'ibirori byo gusaba no gukwa Grace Bahati

Bongeye kwifotozanya ifoto nziza bose hamwe nyuma y'iminsi itari micye bari kumweÂ
Jay Rwanda wambaye umukara hose, Iradukunda Elsa, Aurore Kayibanda na Nimwiza Meghan mu ifoto igaragaza ibihe byiza bagiranye
Ba Nyampinga b'u Rwanda uko ari bane Aurore Kayibanda wambaye ikanzu y'umukara (2012), Nimwiza Meghan (2019), hagati inshuti yabo, Iradukunda Elsa (2017) na Grace Bahati (2009) uri no mu kwezi kwa buki, nyuma yo gushyingiranwa na Murekezi Pacifique
Â