Minisitiri Bamporiki yamaganye imvugo Nta Gi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Umuco n'urubyiruko, Bamporiki Edouard we abona ko umuntu wazanye izo mvugo akwiye kwamaganwa, bitewe n'uko aba azwi, ashobora kuvuga ikintu kikica benshi bamukurikira nk'umusitari.

Minisitiri Bamoriki kandi yavuze ko ushobora kuvuga ngo nta myaka 100 uziko wivugira ugatangira kubyizereramo bikarangirana nawe, aheraho agira inama abasitari bazwi kwitondera ibyo bavuga binjiza mu rubyiruko.

Mu kiganiro Minisitiri Bamporiki yagiranye na shene ya youtube ya Isimbi Tv yagize ati: 'Iyo utekereje ko nta myaka ijana ntayo umara koko, ubitekereje ukavuga ngo nta cyakindi aho minisitiri yavugaga (Nta Gikwe) ati sinjye ubivuga kubivuga nabibazwa uwavuze ko ntacyo (…)'.

Minisitiri Bamporiki yavuze ko abantu b'abasitari bakwiye kwitondera ibyo bavuga

Ati: 'Ibyo birakenyura, birakenya kuvuga ngo nta myaka ijana. Ushobora kubivuga uziko wivugira, watangira kubyizereramo wowe ukarangirana nawe, ukaba uhemukiye abari kuzagukomokaho, ukaba uhemukiye abantu, ukaba uhemukiye u Rwanda wari kuzaba umwe mu barutera gukomeza kwanda, ariko kuri wowe ntihazagire ugukomokaho n'intekerezo zawe, nuba wari ufite n'ibyo ushoboye ntibizarenge kuri we.

Akomeza agira ati: 'Ubwo rero reka mbwire abana b'abanyarwanda, kurama ntabwo ari ngombwa kugira n'iyo myaka ijana wowe uriho nkawe, ariko ibyo utekereza ibyo waharaniye abo wabyaye iyo bariho nawe uba uriho, hari impamvu nyinshi zishobora gutuma batamara imyaka ijana batiteye. 

Ariko wowe iyo utangiye kubyizera nk'aho wakora nk' udashaka no kuyimara ubwo biteza ingorane zitari ngombwa icyo ni kimwe. Icya kabiri, iyo uvuze ngo 'Nta Gikwe' ubundi ukwanda kw'imiryango y'abanyarwanda bishingiye ku gushyingirana, bishingiye ku bukwe, bishingiye ku kuba njyewe njya gusaba umugeni ndi Umusinga nkajya kumusaba mu Bega cyangwa mu Banyiginya, bakanshyingira ubwo noneho Abasinga bakaba bongeye kunywana n'Abega.''

Rocky wazanye imvugo ya 'Nta Gikwe'

Minisitiri Bamporiki yakomeje avuga ko iyo ukuyeho ibijyanye n'ubukwe bwose uba ukwiye kwamaganwa. Yakomeje agira ati: 'Iyo rero uvuze ngo ibyo bintu ubikuyeho, ubundi ukwiye kwamaganwa. Umeze nk'umuntu uri kuvuga ko uwo mushinga wo kwanda kw'imiryango ushaka kuwuburizamo. Ni ukwikunda kurimo kwikenya no kwirya ukimara. Kwirya ukimara biri 'Negatif' kwiyica bimeze nko kwiyahura, kuvuga ngo kuri njyewe nta bandi bantu bazankurikira, cyangwa sincaka gukurikiza umurage nahawe n'ababyeyi'.

Bamporiki yongeyeho ko n'ubwo baba barabivuze, cyangwa se babivuga bikinira cyangwa batebya bidakwiriye. Ati: 'Reka twiringire ko abantu bashobora kubivuga batebya ariko uko gutebya ntitukwamamaze, hari abantu bitwa abantu bazwi (abasitari) ubundi nta musitari wigira umusitari; wowe uri umusitari kubera abantu bagukurikiye kandi abantu benshi bakurikira umuntu kubera ibyiza.

Ubwo rero kuba uri umusitari ni umutungo wa benewo ntabwo ari umutungo wawe sinzi icyo mvuga niba cyumvikana, iyo ufite abantu igihumbi bagukurikiye abo bantu igihumbi ugomba kubaha ibyiza. Uyu  munsi rero guhindukira ukababwira ngo twipfire twe kugira ikintu kizima dukora biba ari uguhemuka'.

Yasabye 'abasitari' kujya batanga ubutumwa bwiza. Ati: 'Njye nasaba abantu bazwi bafite abantu babakurikira kujya bagerageza gutanga ubutumwa bazi ko buragira ingaruka. Rwose dushobora kuba turi kwinywera ikirahuri cya Divayi tugatebya bigarukira ahongaho, ariko gutebya bijya mu iyi si y'ikoranabuhanga, tugomba kumenya ko iyi si zabaye ebyiri hari isi tugendaho hari n'isi tugendana'.

Junior Giti wazanye imvugo ya 'Nta Myaka 100'

Ati: 'Isi y'ikoranabuhanga ni nk'isi tugendana. Icyo ushyize hanze kijya ku isi hose. Ntabwo tugitebya bimwe bya cyera byo kuvuga ngo twataramye turi abahungu babiri turavuga ibyo twishakiye, iyo byageze mu ikoranabuhanga, tangira umenye ngo isi zabaye ebyiri: isi tugendaho n'isi tugendana.''

Minisitri Bamporiki yasoje agira inama abantu kwitondera kuvuga, ngo kuko ushobora kwisanga uvuga ikintu wikinira kikica abantu bakajya kwimanika.

Yagize ati: 'Twitondere no kuvuga kuko dushobora kwisanga uvuze ikintu wikiniraga, kikica abantu, abantu bakajya kwimanika hejuru y'amazu ngo n'ubundi runaka yarabivuze ngo ntitumwemera se? Buriya ngo ubwo yabivuze twitonde kuko u Rwanda ruradukeneye twe kwiyica u Rwanda ruradukeneye.''

Imvugo ya 'Nta Gikwe' na 'Nta myaka ijana' zikomeje gufata intera mu rubyiruko, ndetse ahenshi na henshi zamaze kuba imvugo zikoreshwa mu buzima busanzwe bwa buri munsi, mu rubyiruko.





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109794/minisitiri-bamporiki-yamaganye-imvugo-nta-gikwe-na-nta-myaka-100-ya-rocky-kirabiranya-na-j-109794.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)