Martin Masabo wayoboraga Lycée de Kigali yitabye Imana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Masabo Martin
Masabo Martin

Amakuru Kigali Today yamenye ni uko Masabo yari amaze icyumweru arwaye Covid-19 akaba yapfiriye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho yari amaze iminsi ibiri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, Damascene Munyentwari, Masabo yari abereye se wabo, avuga ko mbere y'uko Masabo agerwaho n'uburwayi, yari akiri mu mirimo ye nk'ibisanzwe.

Ati “Yazize Covid-19 rwose, apfuye mu kanya muri Faisal, hashize icyumweru arwaye, kwa muganga yagiyeyo ejobundi, mbere y'uko arwara yari akiri mu kazi nta kibazo nk'ibisanzwe”.

Martin Masabo yayoboye ishuri rya Lycée de Kigali guhera mu mwaka wa 1995 kugeza ubu akaba yari akibabereye umuyobozi.

Yashakanye na Depite Odette Uwamariya akaba apfuye asize abana batatu barimo umuhungu umwe n'abakobwa babiri.




source : https://ift.tt/2XQiyKS
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)