Tuyishime Joshua [Jay Polly] yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 2 Nzeri 2021; yaguye mu Bitaro bya Muhima aho yajyanywe arembye.
Uyu muhanzi yarwariye muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere aho yari amaze igihe afungiye mu gihe yari ategereje kuburana mu mizi tariki 2 Ukuboza 2021 ku cyaha yari akurikiranyweho cyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Umukunzi we Kayonga Kessy abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rw’uyu muraperi bari bamaze imyaka hafi ibiri bakundana.
Mu magambo ye yagize ati "Kuri iyi Si iyo tuvutse biba bisobanuye ko hari umunsi tuzapfa. Kwakira ko utagihumeka biragoye cyane, ariko kwihangana biri muri byinshi nakwigiyeho."
Uyu mukobwa yashimiye Jay Polly kuba yaramukunze urutagira akagero, anakomoza ku rwibutso yamusigiye.
Yakomeje ati "Niba koko habaho ubundi buzima nyuma y’ubu, nizeye ko nzongera nkakubona. Wakundaga amahoro no guhora wishimye ariko ikiruta ibindi warankunze."
Urukundo rwa Jay Polly na Kayonga Kessy rufite imizi mu 2020 ariko rwatangiye kwigaragaza cyane ku mbuga nkoranyambaga mu ntangiriro za 2021.
Yaba Jay Polly n’uyu mukobwa, uretse kugaragarizanya amarangamutima ku mbuga nkoranyambaga, nta n’umwe wari warigeze yemerera itangazamakuru ko bakundana.
Mbere y’uko Jay Polly atabwa muri yombi, IGIHE yamenye amakuru ko yiteguraga kujya muri Kenya aho yari kumara iminsi ari kumwe n’umukunzi we usanzwe uba muri iki gihugu.
Jay Polly w’imyaka 33 yagiye mu rukundo na Kayonga Kessy nyuma yo gutandukana na Uwimbabazi Sharifa babanaga nk’umugabo n’umugore ndetse bakaba baranabyaranye umwana.
Izindi nkuru wasoma:
-* Yanyoye Alcool yifashishwa mu kogosha: RCS yatanze amakuru y’ibanze ku rupfu rwa Jay Polly
-* Ibitazibagirana kuri Jay Polly, “Umwami wa Hip hop” watabarutse ku myaka 33 (Amafoto)
source : https://ift.tt/3BAWYsf