Iwacu Muzika Festival: Mukuru wa Jay Polly ya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitaramo cyo guha icyubahiro umuraperi Jay Polly cyabaye ku mugorowa wo ku wa Gatandatu tariki 04 Nzeri 2021, mukuru wa Jay Polly ari we Uwera Jean Maurice waganiriye na Lucky Nzeyimana, niwe watanze ubuhamya bw'uyu muraperi, ubuzima yaciyemo ndetse n'ikigiye gukorwa kugira ngo abo yasize n'ibyo yasize bishyigikirwe.

Uwera Jean Maurice ubitse amateka akomeye ya murumuna we Jay Polly yatanze amateka akomeye y'uyu muraperi ndetse ahishura ibitari bizwi kuri uyu muraperi anavuga n'uburyo yagiye amugira inama nyuma yo gukora ariko ibyo akoreye mu muziki bikaribwa n'abandi.

Uwera Jean Maurice yavuze kandi uburyo yageze kuri Radiyo bigatungura Jay Polly amwumvise bwa mbere akamubaza niba ariwe yumvishe. Ibintu byaje kugenda neza ubwo uyu muraperi yatwaraga Primus Guma Guma Super Stsr akabona amafaranga agera kuri Miliyoni 24 Frw ariko akamubuza amahoro akaza kumureba nka mukuru we akamugisha inama.


Maurice yagize ati: "Guma guma ya kane nari mfite camera yanjye mu gatuza, Jay Polly akimara kuyitwara njyewe nahise nsohoka njya mu rugo, ngeze mu rugo mbona Jay Polly, Ambasaderi Joseph Habineza ari kumuha cheque ya miliyoni 24 kugeza ubwo sinabyemeraga.''

Icyo gihe Jay Polly aza kumureba, Uwera yavuze ko yamubwiye ko afite ubwoba bw'abo aririmbira bagiye kumuvaho kubera ukuntu yari agiye kuba umukire. Uwera kandi yavuze ko we icyo yashakaga ari uko yiga ndetse ibindi byose akabireka ndetse n'umuziki akawureka ariko yasanze Jay Polly ari uw'abakunzi be koko.

Mukuru wa Jay Polly yavuze ko bitewe n'ibyo yabonye yizeye kubisigasira ndetse akazita ku bana babiri Jay Polly asize. Yasoje asaba abantu batandukanye bamukundaga gukomeza umutima wabo bafasha umuryango nyakwigendera Jay Polly asize.


Nyuma y'ubwo buhamya bwose hakurikiyeho igitaramo Jay Polly yari aherutse gukora aho yaririmbye indirimbo zitandukanye zakunzwe n'abatari bake mu bihe bitandukanye. Jay Polly uherutse kwitaba Imana ni umwe mu bahanzi bagaragaye muri Iwacu Muzika Festival kuva yatangira.

Yagaragaye mu bitaramo bya mbere bya Iwacu Muzika Festival byabaye bwa mbere mu 2019, anagaragara mu 2020 ubwo iri serukiramuco ryabaga bwa mbere. Kuri gahunda yo guherekeza nyakwigendera yamaze gutangazwa, byitezwe ko kuri iki Cyumweru mu gitondo saa yine ari bwo umuryango wa Jay Polly uzajya gufata umubiri we mu bitaro bya Kacyiru.


Nyuma yo gufata umubiri wa Nyakwigendera, saa sita z'amanywa hazatangira imihango yo kumusezeraho bwa nyuma izabera mu rugo iwe aho yari atuye Kibagabaga ikazarangira saa munani z'amanywa. Nyuma yo kumusezeraho bwa nyuma, abazaba bashyizwe ku rutonde bazahita berekeza ku irimbi rya Rusororo aho nyakwigendera azashyingurwa mu muhango uteganyijwe i saa kumi z'igicamunsi.

REBA HANO IGITARAMO CYA NYUMA JAY POLLY YAKOZE MURI IWACU NA MUZIKA





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109189/iwacu-muzika-festival-mukuru-wa-jay-polly-yahishuye-ko-jay-amaze-gutwara-guma-guma-yabuze--109189.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)