Ishyirwaho rya Minisiteri nshya ritumye Guverinoma ikuraho ibigo 4 birimo CNLG na FARG #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iyi mishinga y'amategeko yemerejwe muri iriya nama yari iyobowe na Perezida Kagame Paul, harimo ;

  • Umushinga w'Itegeko rivanaho Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside ;
  • Umushinga w'Itegeko rivanaho Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge ;
  • Umushinga w'Itegeko rikuraho Itegeko rishyiraho Komisiyo y'Igihugu y'Itorero ;
  • Umushinga w'Itegeko rikuraho Itegeko rishyiraho Ikigo cya Leta cyo gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Kuvanaho ibi bigo bikozwe nyuma y'ishyirwaho rya Minisiteri Nshya ari yo Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano mboneragihugu yanahawe kuyoborwa na Dr. Bizimana Jean Damascène wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG na yo iri mu bigo byakuweho.

Inshingano za biriya bigo byakuweho zikaba zahawe iriya Minisiteri Nshya itegerejweho gukomeza gusigasira Ubumwe bw'Abanyarwanda no kuzamura indangagaciro z'Abanyarwanda.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ishyirwaho-rya-Minisiteri-nshya-ritumye-Guverinoma-ikuraho-ibigo-4-birimo-CNLG-na-FARG

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)