Ingabo z' u Rwanda zarashe Abanyarwanda batatu bari bavanye Magendu muri DRC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Murenge wa Bugeshi wo mu Karere ka Rubavu haravugwa inkuru y' Ingabo z' u Rwanda zikorera ku mupaka wa Kabuhanga aho zarashe Abanyarwanda batatu bari bavanye caguwa muri DRC.

Amakuru avuga ko muri abo zarashe harimo umugore umwe ndetse n'abasore babiri bari abavandimwe, ubwo bageragezaga kunyura mu nzira zitemewe , bahita bitaba Imana.

Bivugwa ko abo banyarwanda ari boTwizerimana Aimé w'imyaka 24, Hategekimana Eric w'imyaka 21 na Mukeshimana Alliance w'imyaka 32, barashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu Tarik 22 Nzeri 2021.

Aba bantu batatu bariho binjiza ibicuruzwa mu buryo butemewe, barasiwe ahantu haherutse kunyura abarwanyi b'umutwe wa FDLR uhungabanya umutekano w'u Rwanda ubwo barasaga inka z'abaturage.

Inzego zirimo iz'umutekano ndetse n'iz'ibanze kuri uyu wa Kane tariki 23 Nzeri 2021 zaramukiye muri kariya gace kuganiriza abaturage bahatuye.

Nzabonimpa Deogratias, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, yavuze ko abaturage bakwiye kwirinda kugwa mu makosa nk'ariya ashobora kubashyira mu byago byo kubura ubuzima.

Yavuze ko ari kenshi abaturage bakangurirwa kutanyura ziriya nzira kuko ingabo z'u Rwanda zidashobora kubatandukanya n'umwanzi kuko ari ho asanzwe anyura aje guhungabanya u Rwanda.

Ati 'Twagombye kuba tubona ko hadakinishwa cyane ko umwanzi ari zo nzira akunze kunyuramo. Igihugu kirahenze ntakitarakozwe kugira ngo umuturage yisanzure yubahirize n'amabwiriza arimo n'ubusugire bw'igihugu.'

Bariya baturage barashwe n'Ingabo z'u Rwanda zikorera ku mupaka wa Kabuhanga mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu.

Umuyobozi wa Diviziyo ya 3 y'ingabo z'u Rwanda, ikorera mu Ntara y'Iburengerazuba Maj Gen Alex Kagame, na we waganirije bariya baturage yabasobanuriye ko ingabo z'u Rwanda zitapfa gutandukanya umuturage n'umwanzi, abasaba kwirinda gukoresha ziriya nzira zitemewe.



Source : https://impanuro.rw/2021/09/23/ingabo-z-u-rwanda-zarashe-abanyarwanda-batatu-bari-bavanye-magendu-muri-drc/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)