Impanga z'Abayapanikazi z'imyaka 107 zahize izindi zirambye ku Isi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umeno Sumiyana na Koume Kodama bahinduye amateka nyuma yaho abandi bayapanikazi b'Impanga Kin Narita na Gin Kanie aribo bari bafite aka gahigo.

Izi mpanga Umeno na Koume bivugwa ko bavutse mu muryango w'Abasosiyaliste ku itariki ya 5 Ugushyingo 1913 ku kirwa cya Shodoshima, ibi bikaba byaratangajwe kuri uyu wa mbere w'iki cyumweru kugirango bihurirane n'Umunsi w'abakuze ndetse n'umunsi w'igihugu mu Buyapani.

Kubera icyorezo cya Covid-19 mu rwego rwo kurinda abo bakambwe batuye mu bice bitandukanye byo mu buyapani, ababashinzwe bohereje ibyemezo byabo mu irushanwa kugira babahitemo.

Abandi bayapani bari bafite agahigo ko kuba ari bakuru nkuko twabivuze haruguru bari Kin yapfuye afite imyaka 107 n'iminsi 175 naho Gin yitabye Imana muri Mutarama 2000 afite imyaka 108 bakaba baravutse muri Kanama 1892 i Nagoya, kandi bari abantu bakomeye mu bitangazamakuru mu myaka icumi ishize.

Mu Buyapani, icyizere cyo kubaho nicyo kinini ku isi, kandi abantu bakuze bahabwa icyubahiro cyinshi. Umuntu mukuru ushaje cyane wanditswe mu gitabo cya Guinness, ni Umuyapani witwa Kane Tanaka w'imyaka 118.



Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Impanga-z-Abayapanikazi-z-imyaka-107-zahize-izindi-zirambye-ku-Isi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)