Kuri ubu mu marembo y’Umujyi wa Kigali hazamuwe inyubako iteye amabengeza; ni iya Banki y’Ubucuruzi ya I&M Bank. Ni nayo ibarizwamo Icyicaro cya FIFA cyo mu karere (FIFA Regional Development Office), kiri mu igorofa rya gatandatu.
Iyi nyubako yashushanyijwe n’Umunyabugeni mu Bwubatsi w’Umunya-Kenya, Jim Archer, afatanyije na Trevor Andrews, bombi bafite ubuhanga budasanzwe mu gushushanya inyubako zifite umwihariko wo kurengera ibidukikije.
Ni icyicaro gishya cya I&M Bank, imwe muri banki eshatu za mbere zihagazeho mu Rwanda.
Inyubako nshya y’iyi banki yuzuye nyuma y’imyaka ine yubakwa, yuzuye itwaye miliyoni 25$. Ifite umwihariko kuko iri mu za mbere zubatse mu buryo butuma zirengera ibidukikije.
Mu miterere yayo yubatse ku buryo igisenge cyayo gifite ishusho nk’iy’igihumyo, gikozwe mu bikoresho bifata imirasire y’izuba bikayibyazamo umuriro w’amashanyarazi, ku buryo bifite ubushobozi bwo kubyara 40% by’amashanyarazi yose iyo nyubako ikoresha ku munsi. Ibi bikoresho bifata imirasire y’izuba (solar panels), bifite ubushobozi bwo gutanga umuriro w’amashanyarazi ungana na kilowati 200, ariko zikaba zishobora guhindagurika bitewe n’izuba rihari.
Igisenge gitangaje
Ubusanzwe iki gisenge kijya kubakwa, ntabwo intego ya mbere kwari ugutanga umuriro w’amashanyarazi ahubwo bwari uburyo bwo guhuza impande abyiri zigize iyo nyubako.
Igisenge kandi gikoranye ikoranabuhanga rikibashisha gufata amazi y’imvura rikayajyana mu bigega biyakira. Mu nyubako ibanza, iri munsi y’ubutaka, hubatswemo ibigega binini bitunganyirizwamo amazi y’imvura aba yavanywe ku gisenge, akayungururwa ku buryo ashobora kongera gukoreshwa nko mu bwiherero, no mu bindi bikorwa bikenewe imbere mu nyubako.
Uretse gusukura amazi y’imvura akongera gukoreshwa, iyi nyubako inafite uburyo busukura imyanda yaturutse mu bwiherero, aho I&M Bank ifitanye imikoranire n’Ikigo cya Davis & Shirtliff, gifasha mu gutunganya imyanda yo mu bwiherero, amazi aturutsemo akongera gukoreshwa mu kuhira ubusitani, koza imodoka n’ibindi bitandukanye.
Ikoreshwa ry’aya mazi yasukuwe, rituma I&M Bank yizigamira hejuru ya 50% by’igiciro yari buzishyure ku kiguzi cy’amazi ikoresha, ndetse mu gihe cy’imvura amazi yabaye menshi, birashoboka ko iki kigo cyakoresha aya mazi mu buryo bwuzuye bwa 100%.
Igisenge cy’iyi nyubako kandi gituma hinjira urumuri ruhagije, ku buryo bigabanya ikiguzi cyari buzakoreshwe kubera umuriro w’amashanyarazi uhagije. Mu bice by’inyubako bidafite urumuri ruhagije bitewe n’aho biherereye, harimo uburyo bw’ikoranabuhanga butuma mu gihe urumuri rudahari, cyangwa se rugabanutse, amatara ahita yicana, akaza kongera kuzima mu gihe urumuri rwiyongereye.
Iki gisenge cyubatse ku buryo mu gihe cy’umyaga mwinshi udasanzwe, bidashoboka ko wagishyigura kuko uzajya uba ufite inzira unyuramo usohoka, bityo ntushobore kwangiza igisenge.
Ikindi ni uko bidashoboka ko umukungugu wakwinjira muri iyi nyubako, bitewe n’uko umwanya unyuramo umuyaga uri hejuru cyane, ndetse n’ahantu iyi nyubako iri hakaba hatarangwa umukungugu mwinshi.
Umwihariko wa Made in Rwanda
Undi mwihariko w’iyi nzu ya I&M Bank, ni uko yubakishijwe ibikoresho by’imbere mu gihugu. Nk’amakaro ayubatse yavuye i Nyagatare muri East African Granite, amatafari ni aya Ruliba Clays atunganyirizwa hafi ya Nyabarongo. Muri rusange, 60% by’ibikoresho byubakishijwe iyi nyubako byakuwe mu Rwanda.
I&M Bank ni yo yabwiye Ruliba ubwoko bw’amatafari yifuza kugira ngo igitekerezo cyayo cyo kubaka inzu ibungabunga ibidukikije kigerweho. Amatafari afite ubushobozi bwo kugabanya ubushyuhe bwinjira muri iyi nyubako, ku buryo bitaba ngombwa gukoresha ibyumva byongera ubuhehere mu nyubako (Air Conditioners).
Muri iyi nyubako hagati harimo umwanya kuva hasi kugera hejuru ku buryo umwuka ukwirakwiramo neza. Ibyo bituma bitaba ngombwa kwifashishamo ibyuma bizana akayaga mu nyubako (Air Conditioners) nubwo nabyo byashyizwemo ngo bibe byakunganira aho biri ngombwa.
Umuyobozi Ushinzwe Gucunga ibikoresho bya I&M Bank, Annick Ndabirorere, yavuze ko ibi bigabanya ikiguzi gikoreshwa na banki mu bikorwa byayo bya buri munsi.
Ati "Iyi nyubako ifite uburyo bwo korondereza amazi ndetse n’umuriro, ku buryo bigabanya igiciro cy’amafaranga dukoresha twishyura ibyo bintu, tukarushaho kwizigamira amafaranga twakoresha mu zindi nyungu za banki."
Hirya no hino mu nkuta z’iyi nyubako kandi hagiye harimo imyenda ituma umuyaga ukomeza kwinjiramo mu nyubako, ndetse ikanongeramo urumuri, icyakora igakumirwa n’ikirahuri ku buryo mu gihe imvura iri kugwa, bidashoboka ko ibitonyanga byayo byagera imbere mu nyubako.
Ikoranabuhanga rya ascenseur rizamura cyangwa rikamanura abantu mu nyubako, naryo rifite ubushobozi bwo kumenya aho igomba kujya n’igorofa iganaho ku buryo nabyo bigabanya umuriro wakoreshwaga.
Biteganyijwe ko I&M Bank izajya ikoresha amagorofa atanu muri iyo nyubako, naho izindi icyenda zigakorerwamo ibindi bikorwa by’ubucuruzi.
Hejuru ku gisenge hazashyirwa ahacururizwa ibyo kurya cyangwa kunywa abakozi ba banki bakeneye, hanatunganywe ku buryo haba ahantu ho kuruhukira.
Ibyumba by’inyubako byose byarafashwe
Mu gice cy’iyi nyubako kizakorerwamo n’ibindi bigo bitari I&M Bank, ibyumba byose byamaze gufatwa ku kigero cya 100. Ndabirorere yavuze ko ibindi bigo byakuriwe cyane no kuba iyi nyubako ifite umwihariko w’u Rwanda, na cyane ko yubakishijwe ibikoresho byinshi byakorewe mu Rwanda, ndetse no kuba ari inyubako irengera ibidukikije.
Yagize ati "Icyakuruye abandi bantu bifuza gukoresha iyi nyubako, ni uko twakoresheje ibikoresho by’u Rwanda cyane, biyiha umwihariko wo kuba ari inyubako Nyarwanda. Twakoresheje Ruliba, kandi ibyo bishimisha abashoramari bifuza kusanisha ibikorwa byabo n’ishusho y’u Rwanda."
Uyu muyobozi kandi yavuze ko igitekerezo cyo "Kubaka inyubako ifite umwihariko, cyaturutse ku bayobozi bacu bifuzaga ko tugira uruhare mu iterambere ry’Umujyi wacu, tukahashyira inyubako idasanzwe, izaduha ishusho y’umwihariko ku bakiliya bacu ndetse no ku bandi bantu bose mu myaka myinshi iri imbere."
Yongeyeho kandi ko "Mu gihe kirambye, igiciro twagakaje buri mwaka cyo gusiga amarangi tuzajya tukizigama, bitume duhendukirwa n’igiciro cyo kuyitaho no kuyisukura."
Abakozi hafi ya bose ba I&M bamaze kwimukira muri iyi nyubako nshya, icyakora abatanga serivisi zituma bahura n’abakiliya ntabwo barimukira muri iyi nyubako, uretse ko imyiteguro yo kugira ngo bimukiremo irimbanyije.
Amafoto: Igirubuntu Darcy
source : https://ift.tt/3zHzH7B