Ibyishimo by'igisagirane ubwo wa mugore wahagaritse ubukwe bw'uwo babyaranye yakiraga abo yari yaramwibye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ubwo uriya mugore yinjiraga mu rusengero rwa EAR i Gikondo aho Pasiteri yariho asezeranya umugabo n'umugore, agahita afata mu makote uwo mugabo.

Icyo gihe hahise haza abantu baramufata baramukomakoma ariko ahita aturika ararira atangira guhishura ko uwo mugabo babyaranye abana batanu akaza kumwibamo babiri abandi akabamutana.

Nyuma y'ayo mashusho, abantu bakunze kuvuga ko baharanira uburenganzira bwa muntu bahise bajya ku mbuga nkoranyambaga basaba ko uriya mugore yahabwa ubutabera ndetse uwari Minisitiri w'Ubutabera icyo gihe, Johnston Busingye yizeza ko uriya mubyeyi azahabwa ubutabera.

Ubu uyu mubyeyi usanzwe atuye mu Karere ka Rwamagana yakiriye abo bana babiri b'impanga b'abahungu bari bamaze imyaka ibiri batabonana.

Ni igikorwa cyakozwe n'Ubuyobozi bw'Akarere aho aka Rwamagana kajyanye n'uriya mugore mu Karere ka Nyagatare gufata bariya bana basanze nyina yabiteguye bidasanzwe aho yari yateguye umutsima usanzwe ukatwa mu birori by'isabukuru cyangwa mu bukwe.

Uyu mubyeyi yahise atangaza ko asazwe n'ibyishimo byo kubonana n'abana yatandukanyijwe na we mu myaka ibiri ishize.

Ati 'Iyo myaka ibiri maze yari iy'umubabaro ariko uyu munsi ndumva ari uw'ibyishimo.'

Uyu mubyeyi avuga ko ari kenshi yagiye asaba se wa bariya bana ko nibura bamusura ariko akinangira 'kugeza igihe akora buriya bukwe naramubuse, musanga muri buriya bukwe, ni ukuri ntakindi namushakagaho usibye abana banjye.'

Yakomeje agira ati 'Ntabwo nari mbabajwe n'uko ashatse kubera ko nubundi twari tumaze igihe kinini tutabana naranabyakiriye. Ikintu nashakaga njyewe ni abana banjye, uriya munsi ngirirwa amahirwe yo kumva ko ngo ari aha n'aha rwose niyemeza kumusangayo nkamwaka abana banjye.'

Yaboneyeho gushimira inzego z'ubuyobozi kuba zimuhaye ubutabera akaba abashije kongera kubonana n'abana be yari amaze imyaka ibiri adaca iryera.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ibyishimo-by-igisagirane-ubwo-wa-mugore-wahagaritse-ubukwe-bw-uwo-babyaranye-yakiraga-abo-yari-yaramwibye

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)