AMAFOTO : Mayor wa Bugesera yasekuye anakaranga ikawa yo kunywa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhango wo gushyikiriza ikipe ya Bugesera Cycling Team ibikoresho izifashisha mu mwaka wa 2021-2022, wabaye kuri uyu wa Kane tariki 09 Nzeri 2021 ubera aho iyi kipe y'abakobwa icumbikiwe.

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi yashimiye abaterankunga bakuru b'iriya kipe ari na bo batanze ibyo bikoresho by'umwihariko ashimira abakobwa kuko ari bo shingiro ryo kubaho kw'iriya kipe.

Yatangaje ko aterwa ishema no kubona ikipe ikura cyane ko yayibonye kuva ibayeho kugeza ubu yujuje imyaka 2.

Yagize ati 'Igare ni umuco w'i Bugesera ariko kandi twifuje ko buri mukobwa muri BCT yiga kugira ngo azagire icyo yimarira n'icyo amarira umuryango. Intego si ugutwara imidali nubwo nabyo bizaza.'

Richard Mutabazi kimwe n'abandi bitabiriye uriya muhango, basoje bakaranga ikawa baranayisangira.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/AMAFOTO-Mayor-wa-Bugesera-yasekuye-anakaranga-ikawa-yo-kunywa

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)