Ni igikorewa cyatangirijwe i Rwamagana ubwo habaga inama Mpuzabikorwa y’aka Karere yitabiriwe n’abayobozi kuva ku Mudugudu kugera ku Karere, yitabiriwe kandi na bamwe mu baturage bari bahagarariye abandi.
Intara y’Iburasirazuba imaze iminsi yumvikanamo abayobozi bakubita abaturage n’abaturage bakubita abayobozi, ingero za hafi ni nk’aho mu Karere ka Rwamagana mu mezi make ashize hagaragaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari wasutsweho inzoga n’umuturage mu Murenge wa Musha.
Uretse ibi kandi hanagaragaye Dasso wanizwe n’umuturage wari uragiye inka ku muhanda, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera na we aherutse gusagarirwa n’abaturage bashaka kumukubita n’abandi benshi bagiye bakubita abaturage bamwe bikabaviramo guhagarikwa mu kazi, abandi bakirukanwa.
Ibi byatumye ubuyobozi bw’iyi Ntara butangiza ubukangurambaga bw’imikoranire hagati y’inzego z’ibanze n’abaturage, aho abayobozi beretswe ibyo basabwa gukora kugira ngo akazi kabo kagende neza n’abaturage berekwa ibyo basabwa gukora birimo no kubaha ababayobora.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yagize ati “Twahujwe no kugira ngo twibukiranye mu nshingano zacu cyane cyane uburyo dutangamo serivisi cyane cyane duharanira kwimakaza ko ubumwe bwacu arizo mbaraga zacu, ntacyo twageraho tutibuka ko twahisemo kuba umwe.”
Yibukije aba bayobozi ko u Rwanda rwaciye mu bihe bibi bikomeye birimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko nyuma Abanyarwanda bishakamo ibisubizo ari nabyo bikwiriye gukomeza kujya imbere.
Guverineri Gasana yakomeje avuga ko ari ukwibukiranya uko bakwiriye kwitwara no kwiyemeza ibyo bakora kurushaho kugira ngo umuturage uri ku isonga atekane agire imibereho myiza kandi we abigizemo uruhare.
Ati “Hari hamaze igihe hatagaragara imikorere myiza hagati y’umuyobozi n’umuturage bitewe wenda n’uburyo abayobozi bitwaraga cyane cyane mu nzego z’ibanze, ariko na none hari n’abaturage bafite uko bitwaraga, umuturage iyo atabonye serivisi nziza imukwiriye imunyuze ntabwo yishima, umuyobozi nawe iyo adafite imyitwarire myiza imugenga irimo gukora kinyamwuga agatanga serivisi nziza kandi ku gihe usanga atakarizwa icyizere n’umuturage.”
Yakomeje avuga ko izo bombori bombori batazishaka ariyo mpamvu bahisemo guhuza ubuyobozi kugira ngo babwereke uburyo batanga serivisi nziza ku muturage.
Yavuze ko atari abaturage bahohotera abayobozi gusa ngo kuko hari n’abayobozi bahohotera abaturage avuga ko hari abirukanwe abandi barafungwa bazira gukoresha ubusha bahabwa n’amategeko nabi.
Ku baturage bigomeka ku buyobozi yabasabye kubireka bakubaha ubuyobozi bwabo kugira ngo imikoranire irusheho kuba myiza.
Ati “Ibi ni byiza kugira ngo tubivuge, buri muntu wese amenye agaciro aha igihugu, agaciro aha umuyobozi n’agaciro yiha n’uburyo umuyobozi akwiriye kubaha umuturage.”
Kuri ubu, ubu bukangurambaga bugiye gukomereza mu tundi turere ahazajya habera inama Mpuzabikorwa zitumirwamo abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’abaturage bahagarariye abandi.
source : https://ift.tt/2YvGsLM