Ibimenyetso bitandukanye bigaragaza ko hari abanyamakuru b'Abanyarwanda bakorera ibitangazamakuru mpuzamahanga nka BBC cyangwa VOA bagize uruhare mu gukwirakwiza amakuru yerekeranye n'ibikorwa bya FLN n' impuzamashyaka MRCD ya Paul Rusesabagina.
Ibimenyetso Ubushinjacyaha bw' u Rwanda bwabonye bubihawe n'abayobozi b'u Bubiligi binyuze mu bufatanye mu by'ubutabera, bigaragaza ko hari abanyamukuru b'ibinyamakuru bibiri bizwi aribyo BBC na VOA , byakoranaga bya hafi na Rusesabagina n'abo bakoranaga, bahanahana amakuru hagati y'umwaka wa 2018 na 2019 mu gihe FLN yagabaga ibitero mu Rwanda.
Ubutumwa bwa WhatsApp bwagaragaye muri mudasobwa na telefoni bya Rusesabagina byabonywe n'Ubushinjacyaha bw'u Bubiligi igihe bwajyaga gusaka inzu ya Rusesabagina i Buruseli, bugaragaza ko hari abanyamakuru bamwe b'Ijwi rya Amerika (VOA) muri serivisi y'Ikinyarwanda na BBC Gahuzamiryango babanzaga guha Rusesabagina inkuru bateguye kugira ngo azemeze mbere y'uko bazitangaza.
Hari n'aho bigaragara ko hari abanyamakuru b'ibyo bitangazamakuru ndetse n'abayobozi babo (editors) bakoranaga cyane na Rusesabagina n'ikipe ye, cyane cyane mu bihe bishyira ifatwa ry'umuvugizi wa FLN Callixte Nsabimana, muri Mata 2019.
Muri kimwe mu biganiro byabaye nyuma y'ifatwa rya Callixte Nsabimana, Rusesabagina (witwaga 'Humura' mu buryo bwo kujijisha) yaganiriye na Mukashema, Thomas Kamirindi na Etienne Karekezi bakorera Ijwi rya Amerika, biga uko bagomba gutangaza ibijyanye n'ifatwa ry'umuvugizi wa FLN Callixte Nsabimana, nyuma bemeranya ko babyita 'gushimutwa'.
Muri icyo kiganiro kandi ngo hazamo undi muntu witwa Appolinaire Nsengiyumva, n'umunyamakuru wa BBC abagenzacyaha bemeje ko yari Ally Yussuf Mugenzi, aganira ku kiganiro Perezida Paul Kagame yari yagiranye n'abanyamakuru, kikavuga ku bibazo byo mu karere .
Ikiganiro kimwe cyo kuri whatsapp kigaragaza Rusesabagina aganira n'abagize MRCD hakagarukamo n'abanyamakuru b'ibitangazamakuru mpuzamahanga
The post Ibimenyetso byagaragaje ko Thomas Kamilindi, Ally Youssuf Mugenzi na Etienne Karekezi bari bafite inshingano zo gukwirakwiza ibikorwa bya FLN appeared first on RUSHYASHYA.