Harimo n'ayo mu bwana bwe! Ihere ijisho ubura... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga ze yitwa Van Meulder Laura Colette izina ubona ko nta ry'ikinyarwanda ririmo ari nako bimeze kuri konti ye ya Facebook kuko yitwa Laura Van Meulder aho ushobora gusanga amakuru ye yose kuko hariho amafoto ye kuva no mu bwana bwe.

Konti ye ya instagram ye irihariye (Private) kuko itemerera buri wese kureba ibyo ashyiraho ahubwo niwe ubwe ushobora kukwemerera ko umukurikira. Laura akurikirwa kuri Instagram n'abantu barenga igihumbi nawe agakurikira abarenga magana inani, akaba amaze gushyiraho amafoto 82.


Kuri konti ye ya instagram Laura yashyizeho ubutumwa buri muntu wese ashobora kwitaho ndetse bukamugirira akamaro umunsi ku munsi bugira buti: ''Gira Neza Wigendere ndavanze umunyarwanda n'umubiligi, akira umunsi wose uko uje biba byiza.'' Lura Colette ubona ko ubuzima bwe bwose ari umunyarwanda ndetse ni naho yigiye amashuri ye yisumbuye, gusa kuri konti ye we ahamya ko avuka ku mubyeyi umwe w'umunyarwanda ndetse n'undi w'umubiligi.


Urebeye kuri konti ye ya Facebook n'ubwo hari igihe umuntu ayifungura akiri umwana agashyiraho amafoto yo mu bwana bwe kandi uko akura akaba ari ko agenda ahinduka n'isura, tugiye kuyifashisha mu kumenya ubuzima bwa Laura umugore wa Igor Mabano kuko izindi mbuga zose yazigize ubuzima bwe bwite. Mu bigaragara kuri Facebook, Laura akunda ibyo kumurika imideli, mu mwaka wa 2010 yarangirije amashuri yisumbuye muri Lycee de Kigali naho Kaminuza akomereza muri Jiangsu University.


Isabukuru ya Laura iba ku itariki 12 Nyakanga, avuga indimi arizo: Icyongereza, Igifaransa, Ikinyarwanda ndetse n'ururimi ruvugwa muri New Zealand, ni umukirisitu, arubatse kuko yasezeranye mu mategeko na Igor. Kuri konti ya Facebook ya Laura kandi hariho abo mu muryango we barimo Miss Akacu Lynca wabaye igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda mu 2015.

Mu buzima bw'imyidagaduro, Laura akunda umuziki wa J-Knnock, Kenny vdj na M-la Lambert, Filime akunda ni Maze Runner: The Death Cure,  Love Don't Cost a Thing na Willow. Ibiganiro n'amarushanwa akunda kureba harimo Miss World, Stir Africa na Hero Love Matters. Mu bitabo akunda gusoma harimo Dope Swagg and creativity, Love Story n'ibindi. Akurikirana kandi amakuru ya Igor Mabano na Allioni Buzindu.


Kuwa Gatandatu tariki 28 Kanama 2021 ni bwo umuhanzi Igor Mabano yasabye anakwa umukunzi we bitegura kurushinga bakambikana impeta y'urudashira. Ni umuhango yakoze ashyigikiwe n'abarimo Producer Ishimwe Clement wa Kina Music, abahanzi Andy Bumuntu, Yvan Buravan na Nel Ngabo.


Mbere y'aho habanje kuba umuhango wo gusezerana imbere y'amategeko, wabereye ku biro by'Umurenge wa Kimihurura ku wa Gatanu tariki 27 Kanama 2021. Uyu musore akiva gusezerana imbere y'amategeko yahise asohora indirimbo ye nshya yise 'Nta kosa' yasohokanye n'amashusho yayo.

Igor Mabano akaba yambitse impeta y'urukundo uyu mukunzi we mu kwezi gushize amusaba ko yamubera umugore by'iteka ndetse umukobwa akaba yarahise abyemera atazuyaje. Amakuru avuga ko bari bamaze igihe bakundana n'ubwo urukundo rwabo barugize ibanga rikomeye.


InyaRwanda.com yamenye aya makuru mbere y'uko Igor agiye kurushinga, ariko mu kubaza nyir'ubwite ayamaganira kure avuga ko uwayatanze yabeshye. Yongeraho ko nta bukwe ateganya vuba ndetse ko anabiteganyije yabivuga. Icyo gihe yagiye kuri Instagram ye avuga ko inkuru inyarwanda.com yamwanditseho ko ari kwitegura ubukwe ari igihuha.

Laura akunda no kumurika imideri

Igor Mababo yagize ati: 'Ayo makuru ntabwo ariyo rwose umusa, ari byo urumva naba ntarabitangaza? Kandi nimugira rwose (umukunzi) muzabimenya ariko abo bantu babahaye amakuru ntabwo ari byo kabisa kandi n'ubwo byaba byo byaba ari byiza ariko ntabwo ari byo.''



Igor Mabano n'umukunzi we mu muhango wo gusaba no gukwa



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109179/harimo-nayo-mu-bwana-bwe-ihere-ijisho-uburanga-bwa-laura-umugore-wa-igor-mabano-bitegura-k-109179.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)