Guinea: Abahiritse ubutegetsi bashyizeho ba Guverineri b'Abasirikare #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu itangazo ryasomwe na Colonel Mamadi Doumbouya kuri Televiziyo y'igihugu, yijeje ko abasirikare bazahita bagarura demokarasi mu gihugu, aho yagize ati "Inshingano y'umusirikare ni ugukiza igihugu".

Col. Doumbouya wasomaga iryo tangazo akikijwe n'abandi basirikare batandatu bambaye imyenda ya gisirikare, yavuze ko batakwemera ko ubuzima bwa politiki bw'igihugu buguma mu maboko y'umuntu umwe.

Yagize ati "Ubuzima bwa Politiki bwihariwe n'umuntu umwe burarangiye. Ntabwo twakongera kugirira icyizere politiki y'umugabo umwe. Tuzagirira icyizere abaturage".

Col. Doumbouya yongeyeho ko, Itegeko Nshinga risheshwe na Guverinoma ikaba isheshwe ndetse n'imipaka y'icyo gihugu yose ikaba ifunze, mu gihe cy'icyumweru kimwe.

Alpha Condé ubu ari mu maboko y
Alpha Condé ubu ari mu maboko y'abamuhiritse

Col.Doumbouya wayoboye umutwe udasanzwe (special unit) mu gisirikare cya Guinea, yavuze ko arimo gukora mu nyungu z'abaturage ba Guinea-Konakry bagera kuri miliyoni 12.7, kuko ngo iyo urebye ubona nta terambere ry'ubukungu igihugu cyigeze kigeraho, kuva cyakwibohora ku bukoroni bw'Abafaransa mu 1958.

Yagize ati "Urebye uko imihanda yacu imeze, urebye uko ibitaro byacu bimeze, uhita ubona ko nyuma y'imyaka 72, iki ari igihe cyo gukanguka. Tugomba gukanguka".

Alpha Condé wari umaze imyaka 10 ayobora Guinea, ubu ari mu maboko y'abasirikare bamuhiritse ku butegetsi, gusa iyo coup d'état yabaye nta maraso amenetse, nk'uko bitangazwa na Le Courrier International.




source : https://ift.tt/3yO1phq
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)