Gisagara: Ababyeyi batuye ubuyobozi ikibazo cy’abana bananiranye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abo babyeyi bagaragaje iki kibazo ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwabasuraga muri gahunda yo kubegera no kumva ibibazo byabo.

Abatuye mu Kagari ka Gakoma bagejeje ibibazo byabo kuri RIB ku wa Mbere tariki ya 13 Nzeli 2021. Kimwe mu bibazo bagaragaje ni icy’abana bari kunanirana.

Uwimana Thacienne ati “Urabona umwana wujuje imyaka 14 aba atangiye kwikangamo akantu k’ubusore. Ndagira ngo nkamwe bayobozi mutugire inama, hari uwo mfite w’umuhungu ni umwana ukora icyo ahatse.”

“Aragenda akarara iyo ashatse namubaza akanyuka inabi hafi no kunkubita. Sinzi ibyo aba yaraye akora, rero mudufashe kugarura abo bana ku murongo kuko twe twenyine ntabwo twabashobora.”

Undi mubyeyi witwa Fayida Cecille yavuze ko kunanirana kw’abana by’umwihariko abangavu, biri mu bituma baterwa inda imburagihe.

Ati “Nkajye w’umukecuru nkunze kubona abana b’abakobwa bahagaze mu tuyira nijoro bahagararanye n’abasore cyangwa abagabo, namubwira ngo va mu nzira utahe akantuka ngo uravuga iki?”

“Abakobwa bacu bataye umuco baradusuzugura, ahubwo ubu birakaze! Naravuze nti tuzasabe abayobozi bajye bahaguruka babadufashe. Inda ziterwa abakobwa bacu ziriyongera kubera ibintu by’ikigare birirwamo, wamubwira ngo kora uturimo mu rugo akanga akigendera.”

Aba babayeyi bakomoje no ku bufasha buhabwa abangavu batewe inda imburagihe n’ababyaye, bavuga ko butiza umurindi barumuna babo nabo bakifuza kubyara.

Basabye ubuyobozi ko umwangavu watewe inda akwiye kubanza kwigishwa n’abandi bakobwa bakigishwa mbere yo kugira icyo bahabwa kuko hari abafata iyo mfashanyo nk’ishimwe.

Fayida ati “Umwana araterwa inda byamara kugaragara, abayobozi bagahita baza kumureba bagatangira kumuha imfashanyo akitabwaho, noneho abandi bakobwa baturanye babibona bakagira ngo ni ukumuhemba bigatuma nabo batangira kuraruka, ejo ukabona nabo batwaye inda. Abayobozi badufashe bajye babanza kubigisha ndetse no kubahana.”

Umukozi wa RIB mu Ishami rishinzwe gukumira Ibyaha, Ntirenganya Jean Claude, yagiriye inama ababyeyi yo gukomeza kwita ku bana babo babaha uburere bwiza, ariko avuga ko uwananirana babimenyesha ubuyobozi akaba yajyanywa mu kigo ngororamuco.

Ati “Ntabwo dushyigikira abana bananirana mu ngo, ni yo mpamvu hariho gahunda zitandukanye, iyo ubona umwana afite izo ngeso kandi wowe ukora inshingano zawe zose nk’umubyeyi ariko ukabona aranga birananirana, ngira ngo abayobozi barahari badufasha akajyanwa mu kigo ngororamuco akigishwa akazongera kugaruka mu murongo.

“Ibyo byose byakoreshwa ikiri ngombwa cyane ni ugutera intambwe yo kubibwira abantu, buri wese akaguha umusanzu we byananirana akajyanywa aho ajya kugororerwa, kuko ntabwo tubiyobewe ko hari abana bateye gutyo babaniranye, ariko nawe nk’umubyeyi ukaba nta ruhare ubufitemo ngo ananirane.”

Usibye kujya mu ngeso mbi zirimo ubusambanyi no gufata ibiyobyabwenge, ababyeyi bagaragaje ko hari n’abana babo badukanye ingeso y’ubujura.

Mu byaha 134 bimaze kugaragara mu Murenge wa Mamba kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeli 2021, iby’ubujura ni 26, ibyo gusambanya abana ni icyenda naho ibyo gukoresha ibiyobyabwenge ni bitandatu.

Umukozi wa RIB mu Ishami rishinzwe gukumira Ibyaha, Ntirenganya Jean Claude, yagiriye inama ko igihe umwana ananiranye babimenyesha ubuyobozi akaba yajyanywa mu kigo ngororamuco
Umukozi wa RIB mu Ishami rishinzwe gukumira Ibyaha, Ntirenganya Jean Claude, yagiriye inama ababyeyi yo gukomeza kwita ku bana babo babaha uburere bwiza

[email protected]




source : https://ift.tt/3Cdo88K

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)