Kubana neza hagati y'umugore n'umugabo bikomoka cyane kukuba buri wese yishimiye mugenzi we, kuko aribyo bituma barushaho kumvikana no gusenyera umugozi umwe urukundo rwabo rukarushaho gukomeza kugera ku rwego rwiza.
Ariko hari igihe ibyo byose binanirana ugasanga ahari urukundo haje urwango kuburyo amakimbirane n'umwiryane mu rugo usanga aribyo biganje aho kugira ngo harangwemo umutuzo.Ibyo byose kandi bishobora guterwa n'umwe muri bo utitaye ngo ni umugore cyangwa ngo ni umugabo bitewe n'imiterere ya muntu.
Ibi ni ibimenyetso 10 byakwereka umugore ko umugabo we yarambiwe kubana nawe:
1. Iyo muri kumwe aba buri gihe ahugiye kuri telefone acatinga,yikinira udukino
kuri interineti ndetse yihamagarira cyangwa ahamagarwa.
2. Nta munsi numwe yagusaba imbabazi bibaye ko akubabaza cyangwa yaguhemukiye
3. Ntabwo yaguha ubufasha igihe ubumucyeneyeho
4. Ibye byose biba ari ibanga ntabwo yakubwira ubuzima bwe bwose nk'umukunzi we
5. Ntabwo akwitaho nk'uw'agaciro.Agufata nk'uko afata abandi.Mbese uba uri
umuntu usanzwe.
6. Ntabwo yatuma wumva utekanye ahubwo ibyo akora byose ni ibikubangamira.
7. Ibintu byaba bibi cyangwa byiza bikubayeho mu buzima agaragaza ko we ntacyo
bimubwiye.
8. Ntabwo yategura byibura n'akanya na gato ngo mube muri kumwe mwishimanye
kuburyo usanga kumarana nawe umwanya runaka atajya abiha agaciro.
9. Ntabwo yubaha inshuti zawe cyangwa ngo ahe agaciro umuryango wawe
10. Ntabwo ugira uruhari mu gutegura imishinga ye y'ahazaza .
Source : https://yegob.rw/dore-bimwe-mu-bizakwereka-ko-umukunzi-wa-we-umugabo-arambiwe-kubana-nawe/