Kayitare Jérôme ni we watorewe kuyobora Koperative COPCOM n’amajwi 67% y’abanyamuryango.
COPCOM ni Koperative y’Abacuruzi b’ibikoresho by’Ubwubatsi n’Ububaji. Mu matora yo kuri iki Cyumweru, abanyamuryango bagera ku 116 ni bo bari bujuje ibisabwa, ni na bo bahawe uburengazira bwo gutora mu gihe isanganywe abanyamuryango 321
Ni amatora yabaye nyuma yaho muri Kanama 2021 yari yarasubitswe kuko Umunyamuryango witwa Maniriho Blaise wari watowe n’abanyamuryango Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative mu Rwanda, RCA, cyamwangiye ko aba Perezida kuko yabaye muri Komite ngenzuzi yari icyuye igihe.
Icyemezo cya RCA icyo gihe ntabwo cyashimishije bamwe mu banyamuryango, bituma bamwe bahita bahaguruka barataha, amatora arasubikwa.
Kayitare w’imyaka 50 watorewe kuyobora Koperative COPCOM, mu ijambo rye yijeje abanyamuryango kuzababera umuyobozi mwiza, aharanira ko koperative itera imbere.
Yabwiye IGIHE ko muri manda y’imyaka itatu yatorewe, azihatira kuyobora yisunze amategeko.
Ati “Ibibazo byose COPCOM yahuye nabyo ni uko hatagiye hakurikizwa amategeko.”
Kayitare yavuze ko akazi gakomeye afite ari ukongera guhuza abanyamuryango, amacakubiri akaba amateka no gukora uko ashoboye hakabaho umurongo wo gukomeza kwishyura BRD bakarangiza umwenda wa 1.800.000.000 Frw
Kayitare yabaye Perezida wa COPCOM mu gihe hari bamwe mu banyamuryango bayo bagera kuri 18 bari kuburana n’Ubushinjacyaha mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu aho bakekwaho kunyereza asaga miliyari 1,7 Frw.
Hari hashize iminsi hari umwuka mubi muri iyo Koperative ushingiye ku kuba abari abayobozi bayo bari bararangije manda ariko ntibategure amatora yo kubasimbura.
Amakimbirane n’umwuka mubi uvugwa muri iyo koperative kandi byatangiye gututumba ubwo hubakwaga inzu z’ubucuruzi ariko zigakodeshwa ku batari abanyamuryango mu gihe na bo bari bazikeneye.
Binavugwa ko mu nama kandi hakunze kugaragaramo uburyarya burimo gutuma abatari abanyamuryango bitabira izifata ibyemezo bakanabigiramo uruhare kandi itegeko ritabibemerera.
source : https://ift.tt/3CNcdyJ