Ba DASSO bakebuwe bibutswa inshingano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu nama yabereye mu Karere ka Musanze tariki 06 Nzeri 2021, ihuza abahagarariye urwo rwego mu turere dutanu tugize Intara y'Amajyaruguru, Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Nyirarugero Dancille, yitwabirwa kandi n'umuhuzabikorwa wa Dasso ku rwego rw'igihugu ACP Sam Rumanzi.

Mu mpanuro za Guverineri Nyirarugero Dancille, yagarutse ku mikorere ya Dasso arayishima ariko asaba kurushaho kunoza imikorere, bafasha ubuyobozi bw'inzego z'ibanze mu guha abaturage serivise inoze.

Agira ati “Mu nama twakoranye na Dasso tariki 06 Nzeri 2021, yari igamije kongera kureba no kubibutsa inshingano zabo, cyane cyane bakibuka ko inshingano bafite zo gufasha abayobozi mu nzego z'ibanze bazikora neza, badahohoteye umuturage cyangwa se ngo bahohoterwe”.

Abenshi mu baturage bagaragaje akamaro gakomeye k'urwego rwa Dasso, aho bemeza ko kuva urwo rwego rugiyeho rwabagiriye akamaro gakomeye, mu kuzamura iterambere ry'imibereho myiza yabo.

Uwitwa Keza Bonheur yagize ati “Ese ubu Dasso iyo batabaho, twari guhangana na COVID-19 tukaba turi kuri iki kigero? gusa ntawashidikanya ko hari abantu badakunda ibyiza ariko mu by'ukuri DASSO barakoze cyane cyane muri iyi COVID-19”.

Jean Claude Twagirayezu ati “Njye mbona Dasso badahari ibikorwa byinshi mu nzego z'ibanze byadindira, Dasso bravo bakomeze babongere ubumenyi.”
Naho uwitwa JMV ati “Turashimira abayobozi bashyizeho aba Dasso, naho abavuga ngo ntirukora neza ntabyo bazi, kuko ikitugaragarira twe abaturage, ni uko bakora inshingano zabo bakanakora n'iz'abandi, ahubwo iyo Dasso batabaho mbona abakozi bamwe baba barirukanywe kuko bagizwe na Dasso”.

Kayigamba Callixte ati “Turashimira Leta yashyizeho uru rwego rwa Dasso, kuko ruradufasha cyane”.

Naho Maniraguha Emmanuel ati “Kuba abayobozi b'Intara y'Amajyaruguru bakomeje kuba hafi urwego rwa Dasso ikorera muri iyo Ntara, bizabafasha kuzuza inshingano zabo no guharanira ko umuturage aba ku isonga”.

Naho uwitwa Jean de la Croix, agira ati “Rwose turashimira uru rwego rwa Dasso imikorere yarwo, mukomereze aho turabashyigikiye rwose turashimira ubuyobozi bwabashyizeho natwe turi kumwe”.

Mu 2014, Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu (MINALOC), nibwo yafashe icyemezo cyo gukuraho icyitwaga Local Defence, uru rwego irusimbuza urwego rwa Dasso.



source : https://ift.tt/3l1ajU2

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)