Perezida Kagame yavuze ku gufasha Ethiopia no ku rugomo abanya Uganda bakomeje gukorera Abanyarwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame kandi yagarutse ku banya Uganda bakomeje guhohotera u Rwanda aho yavuze ko ntacyo yakora igihe umuntu yambutse umupaka akajya muri Uganda akahakubitirwa.

Perezida Kagame avuga ku biganiro yagiranye na Minisitiri Abiy Ahmed,yagize ati 'Twagiranye ibiganiro byagutse ariko mu buryo busanzwe birimo ibiri kubera muri Tigray ndetse n'ibindi byugarije akarere.

Isi yose yinjiye muri iki kibazo ishaka ko haboneka amahoro gusa bizatangira ku gihugu ubwacyo gukemura ikibazo cyacyo.Igisubizo twe dufite gishobora kuba ari igitekerezo,twakibasangaza by'umwihariko igihugu cy'inshuti nka kiriya.Tigray ni igice cya Ethiopia ntabwo ari ibihugu 2 biri kurwana,ni ibibazo biri imbere bigomba gukemurwa nabo ubwabo.Kwivanga mu kibazo cyabo bishobora kugikomeza biruseho.

Twaraganiriye ku kibazo kiri hariya.u Rwanda nta kintu gihambaye rufite cyo guha Ethiopia kuri kiriya kibazo.Icyo twabifuriza n'uko babona igisubizo bo ubwabo.'

Abajijwe ku mubano w'u Rwanda na Uganda ndetse no ku rugomo abanyarwanda babayo bakomeje gukorerwa,Perezida Kagame yagize ati 'Ni ikibazo kitoroshye nkuko uwabibajije yavuze.Iyo urebye uko umunya Uganda afatwa ari mu Rwanda nuko Abanyarwanda bafatwa muri Uganda biratandukanye.Nta munya Uganda ufatwa nabi mu Rwanda ariko iyo urebye,Abanyarwanda bajyayo bagenda bikandagira,hari benshi bamaze kubizira hari n'abandi tuzi hano benshi bamugaye bazira gufungwa,kwicwa urubozo.

Niba munabona n'imvugo iriho,ntabwo nibwira ko ari ibintu bipfa gukorwa gutyo gusa.Ubu biri ku mugaragaro ntabwo bikihishira.Ikibazo cy'umutekano muri Uganda cyihariye bavuga ko kigomba kuba cyavuye mu Rwanda niyo bidafite aho bihuriye nta n'umunyarwanda ubirimo.Igisobanuro cy'umutekano muke wa Uganda niyo cyaba ari icya Covid-19,buri muyobozi avuga ko gitewe n'u Rwanda.

Kugira ngo tubone uko tubikemura biracyagoye….Icyo twe twakoze nuko tutagirira nabi abanyamahanga kubera ko aho baturuka batugiriye nabi.Icya kabiri n'ukubaka ubushobozi bwo kwirinda kugira ngo ibikomoka aho ngaho bitazatugirira nabi.Icya 3 n'ugukomeza kubaza ababikora tuti 'murabikorera iki? Kugira ngo dushakishe uko amaherezo bizarangira.

Ntabwo byarangira kuko atari twe tubigena.Ntabwo aritwe tugena uko birangira ahubwo bizaturuka ku babikora hanze y'igihugu cyacu.Aho nta bushobozi tuhafite ba nyirabyo nibo bazahitamo uko babikora.'

Perezida Kagame yagiriye inama abanyarwanda bajyayo ko icyo yakora kuri iki kibazo ari ukubagira inama yo guhagarika kujya muri Uganda.Ati 'Nta bushobozi dufite bwo kubwira abanya Uganda ibyo bakora ariko hari uburyo bumwe bwo kubyirinda,n'ukutajyayo.Nujyayo bakagukubita cyangwa bakakugirira nabi cyangwa bakakwambura,iyo ugarutse urambwira ngo 'ngire nte?'.'



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yavuze-ku-gufashaethiopia-no-ku-rugomo-abanya-uganda-bakomeje

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)