Umwanzuro wamaze gufatwa ko igikombe cy'Afurika cy'abagore muri Volleyball kirimo kubera mu Rwanda cyari kimaze iminsi 3 gisubitswe kigomba gukomeza nta Rwanda rurimo nyuma yo gushinjwa gukoresha abakinnyi babonye ubwenegihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
Ku wa Kane nibwo u Rwanda rwagombaga gukina umukino usoza itsinda A mu gikombe cy'Afurika cya Volleyball mu bagore kirimo kubera mu Rwanda, wahagaritswe utabaye.
Nyuma nibwo haje ikirego cy'ikipe y'igihugu ya Nigeria yareze ivuga ko u Rwanda rwakinishije abakinnyi 4 (Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes) bashobora kuba barabonye ubwenegihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
Iki kibazo cyafashe iminsi 3 yose kuko hari habuze ubwumvikane aho Federasiyo mpuzamahanga y'umukino wa Volleyball(FIVB) yashakaga ko irushanwa rikomeza u Rwanda rugakurwamo n'abo bakinnyi bagahanwa itabyumvaga kimwe n'u Rwanda rwabonaga ko rurengana ndetse na federasiyo ya Volleyball muri Afurika(CAVB) yashakaga ko u Rwanda rukomeza irushanwa, ibi nibyo byatindije iki gikombe gukomeza ndetse amakuru avuga ko u Rwanda rwari rwafashe umwanzuro ko ritagomba gukomeza kubera mu Rwanda mu gihe u Rwanda rwarenganyijwe.
Byaje kurangira icyemezo cya FIVB gihawe umugisha Minisiteri ya Siporo ikaba yemeje ko iri rushanwa rikomeza guhera uyu munsi saa 10:00' ariko rikajya mu biganza bya MINISPORTS na CAVB nk'uko FIVB yabyifuje, FRVB ikaba igomba kujya ku ruhande kuko ari yo ishinjwa amakosa.
Ese u Rwanda rufite ayahe makosa muri iki kibazo?
Biragoye kuba wamenya ukuri nyakuri kuko havugwa byinshi, bivuzwe ko bizwi na ba nyirabyo gusa, ariko na none mu makuru ISIMBI yabashije gushakisha ikageraho, bimwe mu byo u Rwanda rushinjwa ko aba bakobwa baba barakiniye ibindi bihugu yaba ari amakosa ya Brazil yabeshye.
U Rwanda rwagiye gusabira aba bakobwa ibyangombwa muri FIVB, ibasaba kujya muri Brazil kubaza federasiyo y'iki gihugu niba nta bihugu bakiniye, mu ibaruwa ISIMBI yabashije kubona yasubijwe u Rwanda ni uko yabwiye u Rwanda na FIVB ko aba bakinnyi uko ari bane nta gihugu bigeze bakinira, bemerewe gukinira igihugu cyose bifuza icyo bashidikanyaho ari urwego rwabo, FIVB niyo yatanze uburenganzira babona ibyangombwa byo gukinira u Rwanda.
Mu nama yabaye FIVB yagaragaje ko sisteme igaragaza ko Bianca yakiniye Tanzania, byageze n'aho bavuga ko n'umunyarwandakazi Flavia na we ari umukinnyi ukomoka muri Brazil, ibi byababaje Minisiteri ya Siporo uburyo burikanya harimo kuza ibintu byose bisa n'ibyahimbwe byose bigerekwa ku Rwanda kandi ibyo rwakoze byose byaranyuze mu nzira nziza, yahisemo ko irushanwa ryahagarara ndetse inasaba CAVB kwandika itangazo ariko iyi federasiyo ibura uburyo ibikoramo.
Ikindi kivugwa ko u Rwanda rwakoze amakosa yo kubandikisha ko ari abakinnyi b'amakipe yo mu Rwanda kandi badafite license zabo, gusa na none umuntu yakwibaza icyo CAVB yagendeyeho ibemerera gukina iri rushanwa kandi ibyangombwa bituzuye.
Aho inzovu zirwaniye ibyatsi nibyo bihababarira, u Rwanda ntirwaba rwaraguye mu mutego w'inyungu za bamwe?
Waithaka Kioni, akaba visi perezida wa mbere w'impuzamashyirahamwe y'umukino wa Volleyball muri Afurika(CAVB) wafashe icyemezo cyo gusubika umukino w'u Rwanda na Senegal aricuza iki cyemezo yafashe aho abamwegereye bavuga ko yemera ko yakoreshejwe.
Kioni akaba ari icyemezo yafashe na perezida wa CAVB, Hajij Bouchra wari i Burundi atabizi byatumye aza shishi itabona gukurikirana iby'icyo kibazo. Amakuru avugako bitewe n'icyemezo Kioni yafashe yahise ahezwa mu nama zose zabaye nta n'imwe yigeze yitabira, yabibonaga ku mbuga nkoranyambaga nk'abandi.
Benshi batunguwe n'uburyo ikirego cya Nigeria cyihutishijwe ndetse n'imyanzuro igafatwa byihuse, ikindi uburyo iki gihugu cyagiye kurega muri FIVB gisize CAVB.
Ikibazo cya Ary Graça ukomoka muri Brazil akaba umuyobozi wa FIVB afitanye na federasiyo ya Volleyball yo muri Brazil cyo kuba akurikiranyweho amafaranga yanyereje ubwo yayoboraga federasiyo ya Volleyball y'iki gihugu, ni kimwe mu bindi bivugwa ko yakoze ibishoboka byose ngo agaragaze ko n'ubwo u Rwanda rwabwiwe na federasiyo ya Brazil ko aba bakinnyi nta handi bakinnye nyamara hahari, bivuze ko waba rwabeshywe.
Irushanwa rirakomeza
Guverinoma y'u Rwanda yinjiye muri iki kibazo maze ibiganiro byavuye mu nama yahuje CAVB, FIVB na MINISPORTS byemeza ko irushanwa rikomeza u Rwanda rutarimo ndetse n'amanota rukayamburwa.
MINISPORS ivuga ko ibizava mu iperereze ry'iki kirego bizatangazwa mu minsi iri imbere. Imikino irakomeza hakinwa imikino ya 1/2 guhera saa 10:00', aho muri ½ Morocco ya mbere mu itsinda A ihura na Kenya ya kabiri mu itsinda B, Nigeria ya kabiri mu itsinda A igahura na Cameroun ya mbere mu itsinda B.
Imikino ya ½ irabera muri Kigali Arena ni mu gihe Petit Stade yakira imikino yo guhatanira umwanya wa 5 gutanu kuzamura.