Mashami Vincent Umutoza mukuru w'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'umupira w'amaguru 'Amavubi Stars', yahamagaye abakinnyi 36 bitegura imikino ibiri u Rwanda rugomba guhuramo na Uganda mu rwego rwo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi kizabera muri Qatar 2022, ni imikino yo mu itsinda E.
Umukino ubanza uzabera i Kigali aho 'Amavubi Stars' azakira Ikipe y'Igihugu ya Uganda ku wa kane tariki ya 7 Ukwakira 2021 kuri Stade ya Kigali saa moya z'ijoro(19:00'), umukino wo kwishyura uzaba nyuma y'iminsi itatu ku itariki ya 10 Ukwakira 2021i Kampala muri Uganda.
Umwiherero w'Ikipe y'Igihugu uzatangira kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Nzeri 2021 aho biteganyijwe ko Ikipe izacumbika kuri La Palisse Hotel ikazajya ikorera imyitozo kuri Stade Amahoro ku manywa mu gihe izajya ikorera imyitozo kuri Stade ya Kigali mu masaha ya nijoro.
Mashami Vincent akaba yitabaje abakinnyi 36 batarimo Lague Byringiro wagize ikibazo cy'imvune ku mukino wa Kenya, umunyezamu Kwizera Olivier wakuwe mu mwiherero ubwo biteguraga umukino wa Mali kubera ikibazo cy'imyitwarire.
Imikino 2 Amavubi yakinnye yo muri iri tsinda, yatsinzwe na Mali inganya na Kenya kuri Stade Regional i Nyamirambo.
Abakinnyi 36 bose bahamagawe
Abanyezamu: Mvuyekure Emery (Tusker FC, Kenya), Ndayishimiye Eric (), Buhake Twizere Clément (Strommen IF, Norway), Ntwali Fiacre (AS Kigali, Rwanda) na Gahungu Habarurema (Police FC, Rwanda)
Ba myugariro: Rwatubyaye Abdul (Shkupi FK, Macedonia), Nirisarike Salomon (Urartu FC, Armenia), Manzi Thierry (FC Dila Gori, Georgia), Omborenga Fitina(APR FC, Rwanda), Imanishimwe Emmanuel(FAR Rabat, Egypt), Bayisenge Emery (), Rukundo Dennis (AS Kigali, Rwanda), Rutanga Eric (Police FC), Ngwabije Bryan Clovis (SC Lyon, France), Niyigenda Clement (Rayon Sports, Rwanda), Mutsinzi Ange(CD Trofense, Portugal), na Nemeyimana Kato Samuel(Bugesera FC, Rwanda)
Abakina hagati: Niyonzima Olivier(AS Kigali, Rwanda), Muhire Kevin, Nsengiyumva Isaac(Rayon Sports, Rwanda), Bizimana Djihad (KMSK Deinze, Belgium), Manishimwe Djabel (APR FC, Rwanda), Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC, Rwanda), Yannick Mukunzi(Sandvikens IF, Sweden), Rafael York (AFC Eskilstuna, Sweden), Nishimwe Blaise(Rayon Sports, Rwanda), Niyibizi Ramadhan(AS Kigali, Rwanda) na Haruna Niyonzima(AS Kigali, Rwanda)
Ba rutahizamu: Hakizimana Muhadjiri (Police FC, Rwanda), Nshuti Savio Dominique (Police FC, Rwanda), Kagere Medie (Simba SC, Tanzania), Tuyisenge Jacques (APR FC, Rwanda), Mugunga Yves(APR FC,Rwanda), Kalisa Jamir(Vipers, Uganda), Twizerimana Onesme (Police FC, Rwanda) na Iradukunda Jean Bertrand(Gasogi United)
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-36-umutoza-mashami-vincent-yahamagaye-guhangana-uganda