Abahoze ari abayobozi muri ADEPR baregwa Kunyereza za Miliyari bigaramye ibyatangajwe n'uwabakoreye igenzuro ry'umutungo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rwari rwahamagaje Habineza Emmanuel, Umuyobozi wa BDO EA RWANDA LTD, ngo atange ibisobanuro ku igenzura ry'umutungo wa ADEPR dore ko bariya bahoze mu buyobozi bw'iri torero baregwa kunyereza umutungo waryo.

Ku wa mbere tariki ya 20 Nzeri 2021, Habineza Emmanuel yitabye urukiko kugira ngo atange ibisobanuro ku igenzuro ry'umutungo wa ADEPR yari yasabwe gukora.

Habineza yabwiye Urukiko ko uwo yumvaga akeneyeho amakru yamubazaga ubundi amakuru akayashaka ahandi.

Kuvuga ko uwo yari akeneye yamubazaga, abaregwa babigaramye imbere y'inteko iburanisha bavuga ko Habineza atigeze abasaba amakuru, ndetse n'amabaruwa bandikiwe yabagezeho Ikigo cyakoze igenzuramutungo cyaramaze gutanga raporo muri RGB.

Mu rubanza, abaregwa babajijwe barimo Mutuyemariya Christine wari kuri Skype, Sindayigaya Theophile, Mukabera Mediatrice, Beninka Bertin, Past. Rwagasana Thomas, Barinda Tharcisse, Mukakamari Lynea, Past. Niyitanga Salton, Sebagabo Muyehe Leonard, Gasana Valens, Twizeyimana Emmanuel na Rev. Sibomana Jean bose bahakanye ko abakoze igenzuramutungo batieze babasaba amakuru ; basaba ko ryateshwa agaciro kuko nta ruhare barigizemo.

Habineza Emmanuel yabwiye urukiko ko bakoze igenzuramutungo ry'ubucukumbuzi 'Audit d'investigation' kugira ngo hagaragazwe niba harabaye imicungire mibi. Yongeraho ko babisabwe na ADEPR.

Urukiko rwabajije Habineza impamvu atahamagaye abaregwa ngo abonane na bo nk'uko byari byasabwe n'urukiko ko impande zombi zigomba kugira uruhare mu igenzuramutungo ryakozwe, yasubije ko batabahamagaje bose ngo kuko bangaga ko bashobora gusubiramo ibintu bimwe bigasa kandi bikaba byinshi. Avuga ko bahamagaye abo babona ari ngombwa abandi barabareka.

Nubwo Habineza yavuze ko bahamagaye abo babona ari ngombwa, mu kwisobanura kuri buri muntu, yavugaga ko batigeze babonana.

Mutuyemariya Christine we yanavuze ko yabahamagaye kenshi ngo babonane ariko ntibamuha umwanya.

Habineza yagaragarije urukiko ko nubwo batanze impapuro zijyanywe n'umuhesha w'Inkiko w'umwuga ariko ntawe babonanye, ko ibyo yagaragaje yabihawe n'abamuhaye amakuru, ibindi abisanga mu bubiko, muri banki no muri Gasutamo.

Iri genzura ry'umutungo ryategetswe n'Urukiko rukuru mu cyemezo cyo ku itariki ya 3/10/2019 gisaba ko ubushinjacyaha bukoresha Audit kandi ababuranyi bose babigizemo uruhare.

Ku wa 31/12/2019 Umushinjacyaha Mukuru na we yandikiye Umukuru w'Ikigo cy'igihugu cy'imiyoborere -RGB amusaba gukora igenzura ry'umutungo abaregwa na ADEPR iregera indishyi bahibereye.

Isoko ryo gukora igenzuramutungo ryatsindiwe na BDO EA RWANDA LTD ihagarariwe na Habineza Emmanuel nk'uko bigaragara muri raporo yo ku wa 9/10/2020 yashyikirijwe RGB, ari na yo yagejejwe mu rukiko, ariko abaregwa bakaba batayemera kuko nta ruhare rwabo rurimo nk'uko byasabwe n'Urukiko Rukuru.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Abahoze-ari-abayobozi-muri-ADEPR-baregwa-Kunyereza-za-Miliyari-bigaramye-ibyatangajwe-n-uwabakoreye-igenzuro-ry-umutungo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)