Urubyiruko 2500 rwasoje Itorero ‘Indahangarwa’ rusabwa kwirinda kuba ibigwari - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri torero ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ryatangiye ku wa 6 Kanama 2021 ryitabirwa n’urubyiruko rwiganjemo uruba mu mahanga, uruvuye ku rugerero, abakozi ba leta b’indashyikirwa, abarimu b’indashyikirwa, abahanzi, ndetse n’urubyiruko rw’abanyeshuri rushoje amashuri yisumbuye rwigaga mu mashuri mpuzamahanga akorera mu Rwanda.

Mu gihe cy’ibyumweru bibiri bahawe amasomo ajyanye n’amateka y’igihugu, indangagaciro z’Abanyarwanda ndetse na kirazira.

Bamwe mu bitabiriye iri torero bavuga ko inyigisho bahawe zizabafasha kubaka ubunyarwanda buhamye no kuzamura iterambere ry’Igihugu.

Umuhango wo gusoza iri torero na wo wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga witabirwa na Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi na Visi Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’Itorero, Lt Col Migambi Desire Mungamba.

Minisitiri Mbabazi yasabye uru rubyiruko kwimakaza indangagaciro nyarwanda kandi bakirinda kuba ibigwari ndetse bagaharanira kwanga umugayo.

Ni ku nshuro ya kabiri hatangwa inyigisho zo mu itorero hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

Iri torero ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ryitabirwa n'abagera kuri 2500
Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Rosemary Mbabazi yasabye uru rubyiruko kwirinda kuba ibigwari



source : https://ift.tt/3k2LZkc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)