Umutoza Bisengimana Justin yongereye amasezerano y'imyaka ibiri mu ikipe ya Rutsiro FC  #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Rutsiro FC yamaze kumvikana n'uwahoze ari umutoza wayo mu mwaka ushize w'imikino ariwe Bisengimana Justin wayifashije gusoza mu makipe umunani ya mbere mu mwaka w'imikino wa 2020-2021.

Kumvikana hagati y'impande zombi byasojwe n'ibiganiro byabaye kuri uyu wa gatanu ndetse bumvikana ko uyu mutoza agiye kuyigumamo mu gihe cy'imyaka ibiri iri imbere, ibi bivuze ko uyu mutoza mu gihe yayigumamo amasezerano ye yaba ayimazemo imyaka itatu kuko ubu amazemo umwaka umwe.

Bisengimana Justin yongereye amasezerano muri Rutsiro FC nyuma yaho yifuzwaga n'amakipe atandukanye arimo ikipe ya Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu ndetse na Musanze FC, gusa uyu mutoza yavuze ko kuguma muri iyi kipe byatewe n'uko bakoranye neza mu mwaka umwe yari amaranye n'iyi kipe.

Mu ntego uyu mutoza yahawe ni uko ngo agomba gusoza mu makipe umunani ya mbere nk'uko ubushize yagaragaje ubushobozi bwo kuba yaza muri ayo makipe, gusa ngo bidakunze nabwo ntarenge uwo mwanya yari mu mwaka wa 2020-2021.

Nyuma yo gusinya amasezerano y'imyaka ibiri, Bisengimana Justin ngo hakurikiyeho kongerera amasezerano abandi bakinnyi bayobowe na kapiteni w'iyi kipe Nova Bayama ndetse kandi na rutahizamu Lomami Frank.

Bisengimana Justin nk'umutoza yanyuze mu makipe atandukanye arimo Gicumbi FC, Police FC, Sunrise FC ndetse na Bugesera FC.

The post Umutoza Bisengimana Justin yongereye amasezerano y'imyaka ibiri mu ikipe ya Rutsiro FC  appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/umutoza-bisengimana-justin-yongereye-amasezerano-yimyaka-ibiri-mu-ikipe-ya-rutsiro-fc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umutoza-bisengimana-justin-yongereye-amasezerano-yimyaka-ibiri-mu-ikipe-ya-rutsiro-fc

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)