
Umumararungu Sandra yamamaye mu mafilime yakunzwe cyane nka Ruzagayura, Kaliza, amarira y'urukundo n'izindi akaba ari na ho yamenyekaniye cyane.
Uyu mukobwa kandi yavuzwe cyane mu rukundo n'umuhanzi Bahati wabaga mu itsinda rya Just Family ryaje gusenyuka.
-
- Sandra yakundanye n'umuhanzi Bahati wo muri Just Family
Umwe mu bo mu muryango we yavuze ko Sandra asize icyuho gikomeye mu muryango kuko yari umukobwa uzi ubwenge kandi akamenya gukora akagira urukundo ku bantu bose.
Yagize ati “Ntabwo yari mwiza gusa ku mubiri, yari na mwiza ku mutima, yari umujyanama mwiza, aduciyemo igikuba gikomeye, twateganyaga kumujyana mu bitaro bya Butaro ngo bamuhe ubuvuzi burushijeho ariko birangira apfuye”.

Biravugwa ko Umumararungu Sandra yaba yazize uburwayi bwa Cancer y'amaraso yari amaranye igihe arwaye.

source : https://ift.tt/2XWsZfS
