Biteganyijwe ko shampiyona y'ikiciro cya mbere mu bagabo izatangira tariki 16 Ukwakira 2021, aho amakipe azakina mu buryo busanzwe butameze nk'uko bakinnye muri shampiyona iheruka. Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryamaze gutangaza bimwe mu bisabwa kugira ngo ikipe yitabire umwaka w'imikino 2021/2022, ndetse harimo no gutangira imyitozo.
Ikipe ishaka gutangira imyitozo izajya igaragaza abakinnyi izakoresha, itariki izatangiriraho imyitozo, ibisubizo by'uko abakinnyi basuzumwe Covid-19. Ntabwo ari ngombwa ko abakinnyi bazaba mu mwiherero nk'uko byabayeho umwaka ushize, ahubwo ikipe izashaka gushyira abakinnyi hamwe izandika ibisaba. Ikipe ishaka gutangira imyitozo igomba kugaragaza ikibuga izakoreraho, n'aho izajya yakirira imikino yayo, hakiyongeraho ingengabihe y'uko bazajya bakora imyitozo. FERWAFA kandi yatangaje ko nta kipe yemerewe gutangira imyitozo itabanje gusaba uburenganzira ngo ibuhabwe.