Ibi birayi byatanzwe ni ibyo kubafasha muri iki gihe bari muri Guma mu Rugo kubera kwirinda Covid-19.
Nyuma yo guhabwa ubufasha, abaturage bo mu murenge wa Rubavu bashimiye bagenzi babo kubwo kubazirikana.
Munyaneza Innocent utuye mu murenge wa Rubavu, akagari ka Rukoko avuga ko yakoreraga mu mujyi wa Goma ubu akaba atakibasha kwambuka.
Yashimye abaturage ba Kanama urukundo baberetse babashyikiriza ibiribwa.
Ati “Kuva badushyira muri gahunda ya Guma mu rugo sinkibasha kwambuka ngo nshakire ibyo kurya umuryango wanjye. Amafaranga nari narizigamiye yanshizeho nirirwa hano mu rugo gusa nkaba nshima abaturage ba Kanama kuba batwibutse. Aho bakuye Imana izabongerere”.
Nzamwita Phocas ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Kanama, yavuze ko iki gitekerezo cyagizwe n’abaturage nyuma y’uko babonye umusaruro mwinshi w’ibirayi .
Ati “Tubifashijwemo n’amaterasi y’indinganire twakorewe n’umushinga wa Sebeya , umusaruro wariyongereye ku buryo twabashije kweza toni 1200 kuri hegitari 600. Ubu umurenge wa Kanama waje mu mirenge itatu, yagize umusaruro mwiza w’ibirayi. Niyo mpamvu byatworoheye gusangiza abaturanyi bacu ngo na bo babone ibyo kurya byiyongera ku byo Leta irimo gutanga’’.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Tuyisenge Annonciata yashimiye abaturage ba Kanama kuba barafashe umwanzuro bakagoboka abaturage ba Rubavu.
Ati “Twari tumaze ibihe muri gahunda ya Guma mu Rugo byaradushegeshe kubera umubare munini w’abari bakeneye ibiryo kuko abaturage benshi dufite ni ababasha kubaho ari uko basohotse. Kuba Kanama yatwibutse bakazirikana abaturage bacu bafite ikibazo, ni ibintu twishimira kandi duha agaciro gakomeye, ibyo baduhaye tugiye kubisangiza imiryango ifite ikibazo kurusha abandi.”
Ubuyobozi bw’umurenge wa Rubavu buvuga ko muri iyi minsi ya Guma mu rugo ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bwafashije imiryango 7815 . Buri muryango wahabwaga ibiro bitanu by’akawunga, ibilo bitanu by’umuceri n’ibilo bitanu by’ibishyimbo.
Imiryango igihumbi niyo yahawe ibirayi byavuye mu Murenge wa Kanama.