Ibintu biracyakomeye- CP Kabera yasabye abantu kutadohoka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amabwiriza n’ingamba nshya zatangiye kubahirizwa kuri uyu wa 1 Kanama 2021, ateganya ko ibikorwa bitandukanye birimo iby’abikorera n’iby’inzego za leta bifunguye birimo ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’utundi turere.

CP Kabera kuri uyu wa Gatandatu yabwiye RBA ko n’ubwo ibikorwa bimwe na bimwe byakomorewe, abaturage bakwiye kumenya ko hari izindi ngamba ziriho kandi bagomba kuzubahiriza kuko icyorezo ntaho cyagiye.

Ati “Navuga ko bigikomeye kuko Covid-19 iracyahari. Gahunda ya Guma mu rugo abari bayirimo n’abari bari muri gahunda ya guma mu karere bumve ko kuba hari ibihindutse, bakaba bagiye gukora ibintu bitandukanye, bitavanyeho ko icyorezo kigihari cyangwa se ingamba zo kukirinda zivuyeho, ziracyahari, zahindutse gusa ariko ziracyahari kandi barasabwa kuzubahiriza.”

Yakomeje agira ati “Polisi iriteguye nk’ubusanzwe kugira ngo ibafashe, ariko turagira ngo tubabwire ko inshingano nyinshi ziri kuri bo kubera ko nibo ba mbere bagomba kwirinda, polisi ikagenzura ko bubahiriza amabwiriza.”

CP Kabera yavuze ko akenshi byagaragaye ko iyo ibihe bihindutse, hakavanwaho gahunda ya Guma mu rugo cyangwa guma mu karere, abantu bahita birara bakananirwa kubahiriza amabwiriza aba yashyizweho.

Ati “Iyo urenze ku mabwiriza, bishobora kukugiraho ingaruka ukarwara cyangwa ukaba wanabibazwa.”

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu yavuze ko abantu basabwa kwirinda kwitiranya ibintu, by’umwihariko ntibumve ko kuba ingendo zifunguye bivuze ko bajya gusura imiryango yabo iri hirya no hino kugira ngo bakore ubusabane.

Amabwiriza mashya ari kubahirizwa mu bice birimo Umujyi wa Kigali n’utundi turere umunani, yashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 30 Nyakanga 2021. Ni amabwiriza azamara ibyumweru bibiri aho yatangiye kubahirizwa ku wa 1 Kanama kugeza ku wa 15 Kanama 2021.

CP Kabera yavuze ko icyorezo cya Covid-19 ntaho cyagiye, bityo abaturage bakwiriye gukomeza kwitwararika



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)