Rocky Kimomo nta bukwe yakoze! Indirimbo nshy... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni indirimbo yakozwe na Element uri mu ba Producers bakunzwe cyane muri iyi minsi, ikaba yari itegerejwe n'abatari bacye kuko bari bashakaga kureba niba koko Rocky Kimomo yaradohotse agakora ubukwe na cyane ko amaze igihe yiharaje imvugo yise 'Nta gikwe' ndetse inshuro nyinshi akagenda atangaza ko adateze gukora ubukwe.

Birangiye bigaragaye ko ari umukino w'urukundo bakinnye kuko Rocky nta bukwe yigeze akora bijyanye n'ingingo zinyuranye zigaragaza muri iyi ndirimbo. Mu mashusho y'iyi ndirimbo yayobowe akanatunganywa na Producer Eazy Cutz, hagaragaramo Savimbi ukina ari musaza w'umukobwa naho Microjeni akaba ariwe Pasiteri wasezeranije aba bombi, ibintu bigaragaza ko nta bukwe bwabaye ahubwo byari umukino no kwamamaza iyi ndirimbo 'Bambe' yagiye hanze kuri uyu wa 6.


Iyi foto nayo yaba gihamya! Rocky na Carmene bagaragaye bahishe impeta

Benshi bari baraheze mu rujijo bagaragaza ko bifurije urugo ruhire Rocky na Carmene, abandi nabo bati 'ntibishoboka nta bukwe bwabaye', none birangiye ukuri kugiye hanze. Riderman wari wabwiye Rocky Kimomo ko igikwe mu isi ari ngombwa kuri Rocky kandi ko ibyo kutabukora bizabera mu ijuru, bigaragaye ko hakiri urugendo kuri Rocky rwo gurushinga kuko magingo aya akiri ingaragu.

Uwitwa Mucoma wari wiyemeje guhita atanga Miliyoni 5 Frw mu gihe Rocky yaba yakoze ubukwe zo gushyigikira uru rugo, nawe amafaranga ye ni ukuba ayabitse kuko ukuri kugiye hanze bikagaragara ko nta bukwe bwabaye. Mu gihe cy'isaha imwe iyi ndirimbo imaze isohotse imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi cumi na birindwi kuri Youtube ibigaragaza ko benshi bari bayifitiye amatsiko menshi cyane.


Papa Cyangwe amenyerewe 'gutegura' no kwamamaza mu buryo bwihariye indirimbo ze


Social Mula wakoranye indirimbo na Papa Cyangwe ari mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda

KANDA HANO UREBE 'BAMBE' YARI ITEGEREJWE NA BENSHI YA PAPA CYANGWE NA SOCIAL MULA




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108810/rocky-kimomo-nta-bukwe-yakoze-indirimbo-nshya-bambe-ya-papa-cyangwa-na-social-mulla-yageze-108810.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)