Rafael York wahamagawe bwa mbere yageze mu Mavubi(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati ariko ushobora no gusatira anyuze ku mpande, Rafael York yageze mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda yitegura Mali muri Maroc n'ubwo atazakina uyu mukino.

Uyu mukinnyi akina mu cyiciro cya kabiri muri Sweden mu ikipe AFC Eskilstuna, akaba ari ubwa mbere yitabiriye ubutumire bw'Amavubi ariko akaba ari inshuro ya kabiri ahamagawe.

Bwa mbere ahamagarwa hari muri Kamena 2021 u Rwanda rugiye gukina na Centrafrique umukino wa gicuti ariko ntiyaza kubera ko yari yanduye icyorezo cya COVID-19.

Kuri iyi nshuro u Rwanda rukaba rwongeye kumwitabaza ku mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022 aho ejo ruzakina na Mali mu itsinda E, tariki ya 5 Nzeri bagakina na Kenya.

Uyu musore waraye ageze muri Maroc ari kumwe na Mukunzi Yannick, ntabwo azakina umukino wa Mali kubera ko atarabona ibyangombwa byuzuye birimo na Passport y'u Rwanda, byitezwe ko azakina umukino wa Kenya.

Rafael York witabiriye ubutumirw bw'Amavubi bwa mbere yaraye ahageze
Yazanye na Yannick Mukunzi
Bose bakina muri Sweden
Bakiriwe na perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier
Yannick Mukunzi na we yaraye ahageze ari kumwe na York



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rafael-york-wahamagawe-bwa-mbere-yageze-mu-mavubi-amafoto

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)