Icyifuzo cya Agathe Kanziga cyo kutaryozwa Jenoside cyatewe ishoti n'Urukiko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Agathe Kanziga ukurikiranyweho kuba umwe mu bagize uruhare rukomeye mu gucura no kunonosora umugambi wa Jenoside yakorewe Abatuts, amaze iminsi akurikiranyweho n'inkiko zo mu Bufaransa aho ari mu buhungiro.

Uyu mugore w'uwahoze ari Umukuru w'u Rwanda Juvenal Habyarimana, uhakana kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, we n'abamwunganira mu mategeko bari basabye Urukiko rwa Paris guhagarika kuba yakurikiranwaho biriya byaha bikomeye akekwaho.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Kanama ni bwo Urukiko rw'Ubujurira rwa Paris rwatesheje agaciro buriya busabe bwa Agathe Kanziga nyuma y'igihe kinini bukorwaho iperereza.

Agathe Kanziga yarezwe mu nkiko zo mu Bufaransa muri 2008 kuva icyo gihe hakaba hariho hakorwa iperereza ku busabe bwe.

Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron waje mu Rwanda muri Gicurasi, yasabye imbabazi ku ruhare rw'Igihugu cye mu mateka yatumye habaho Jenoside Yakorewe Abatutsi igahitana abarenga Miliyoni imwe.

Yaboneyeho kuvuga ko ubutabera bugomba gutangwa ndetse abari mu gihugu cye bose bagize uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi bakagezwa imbere y'Ubutabera.

Icyo gihe yabajijwe n'itangazamakuru niba Igihugu cye kiteguye kohereza bamwe mu bari ku isonga bakurikiranyweho uruhare muri Jenoside barimo Agathe Kanziga.

Perezida Emmanuel Macron yavuze ko ibyo ari akazi k'ubutabera bwigenga ariko ko icyo u Bufaransa buzakora ari igiteganywa n'amategeko cyose kugira ngo buri wese wagize uruhare muri ariya mateka abiryozwe.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Icyifuzo-cya-Agathe-Kanziga-cyo-kutaryozwa-Jenoside-cyatewe-ishoti-n-Urukiko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)